Amakuru ashushyePolitiki

Nyuma ya Evode na Munyakazi, undi muminisitiri yeguye

Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguye kuri uyu mwanya we kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 nyuma y’imikorere idahwitse yakunze kumuranga.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko ‘Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba. Uku kwegura kuje gukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye yakomeje kugaragaza’.

Yeguye nyuma y’iminsi mike hasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba leta Gahungu Zacharie wari Umujyanama we kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Ni nyuma y’uko kandi abandi babiri beguye muri Guverinoma. Abo ni Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi.

Hari hashize imyaka icyenda nta mu Minisitiri wegura muri Guverinoma y’u Rwanda ahubwo aho kwegura wasangaga bakurwa mu myanya ariko impamvu zo kuvaho kwabo ntizitangazwe nubwo baba bakoze amakosa akomeye.

Dr Diane Gashumba ubusanzwe ni Umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu buvuzi rusange n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu kuvura abana. Yatangiye umwuga w’ubuvuzi mu 1999.

Yahawe inshingano zo kuba Minisiteri y’Ubuzima tariki ya 04 Ukwakira 2016 asimbuye Dr Agnes Binagwaho.

Mbere yo kujya muri Minisiteri y’Ubuzima, yari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, umwanya yamazeho amezi atandatu n’iminsi umunani.

Yamaze imyaka itatu ari Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga ndetse aza no kuyobora ibya Muhima.

Hagati ya 2010 na 2016 yakoraga mu mushinga witaga ku buzima bw’umubyeyi n’abana bavuka batagejeje igihe; waterwaga inkunga na USAID.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger