AmakuruImikino

Nyuma ya Areruya Joseph, Munyaneza Didier nawe yavuye mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2021

Munyaneza Didier uzwi ku izina rya “Mbappe” ukinira Benediction Ignite,yavuye mu irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 akurikiye mugenzi we bakinana Areruya Joseph wavuyemo ku munsi w’ejo.

Uyu musore yavuye mu isiganwa nyuma y’uko ku wa Mbere ubwo hakinwaga etape ya kabiri ya Kigali-Huye, Areruya Joseph na we yavuye mu isiganwa nyuma yo kugorwa no gukoresha igare.

Amakuru avuga ko uretse kuba aba bakinnyi bataritoje neza kubera Covid-19 bagiye muri iri rushanwa batishimye kubera uduhimbazamusyi twabo batarahabwa bakoreye muri shampiyona nyafurika.

Munyaneza Didier ni umukinnyi usiganwa ku magare kuva mu 2016, aho yatangiriye muri Benediction Club ndetse aracyari no muri iyi kipe yashyizwe mu cyiciro cy’amakipe akina amarushanwa yo ku migabane muri uyu mwaka.

Mu 2017 yabaye uwa kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe mu batarengeje imyaka 23 n’uwa munani muri Tour du Rwanda.

Mu mwaka wa 2018, Munyaneza yegukanye Shampiyona y’u Rwanda yo gusiganwa mu muhanda, aba uwa kabiri muri Africa Cup mu gusiganwa n’ibihe n’uwa karindwi mu gusiganwa mu muhanda.

Yakinnye kandi Shampiyona Nyafurika, aba uwa gatatu mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 ndetse n’uwa cyenda muri rusange.

Muri Tour du Rwanda yabaye uwa munani naho muri Tour de l’Espoir aba uwa cyenda.

Munyaneza Didier ari mu bakinnyi bitwaye neza muri 2019, aho yegukanye Tour du Sénégal yari yitabiriwe n’Ikipe ye ya Benediction Excel Energy.

Yabaye kandi umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi muri La Tropicale Amissa Bongo, anatoranywa mu bakinnyi 15 bagombaga kuvamo umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika.

Uyu mukinnyi ni we watsinze amarushanwa menshi mu masiganwa y’imbere mu gihugu (Rwanda Cycling Cup 2019).

Ku rundi ruhande,Areruya Joseph wegukanye Tour du Rwanda mu 2017, yari umwe mu bari bahanzwe amaso mu gace ka kabiri kahagurutse i Kigali kuri uyu wa Mbere kereza i Huye ku ntera y’ibilometero 120,5 ariko ntiyasoje isiganwa nyuma yo kugira ikibazo cy’igare ndetse agafatwa n’imbwa nk’uko byemejwe n’umutoza we Munyankindi Benoît aganira n’umunyamakuru wa Royal FM.

Ati “Ejo twatangiranye ibibazo, n’uyu munsi ni ibibazo, ariko Areruya we byamurangiriyeho, wabonye ko byari bikomeye. Dutangira yagize ikibazo cy’igare, turamuhindurira kuko we tumufitiye amagare abiri, igare rye rya kabiri naryo turarimuha biranga, mu gihe twashakaga uko yasubira mu isiganwa biranga mu maguru imbwa ziraza, iyo umubiri wanze biba byanze. Igare ryanze ariko n’umubiri ntiwamworoheye, ariko nta kundi.”

Areruya Joseph wavukiye mu Karere ka Kayonza,akinira Les Amis Sportifs akiri muto, yerekeje muri Benediction Ignite muri uyu mwaka wa 2021 nyuma yo kuva muri Pédale Pilotine.

Yakinnye kandi nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo mu 2017- 2018 ndetse no muri Delko–Marseille Provence yo Bufaransa mu 2018-2019.

Mu marushanwa akomeye yakinnye, Areruya yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.

Areruya Joseph wabaye umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

Muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka, Areruya Joseph yari yitwaye neza mu gace ka mbere ka Kigali- Rwamagana kakinwe ku Cyumweru, aho yabaye uwa 44 anganya ibihe n’abandi bose bamuje imbere.

Yaba Areruya Joseph na Munyaneza Didier bahuriye ko bari bamaze kubaka icyizere mu banyarwanda kubera amarushanwa mpuzamahanga batwaye ndetse no kuba bari bazwi muri afurika yose.

Benediction Ignite isigaranye Byukusenge Patrick,Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ na Uwiduhaye uri gukina bwa mbere irushanwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger