AmakuruImyidagaduroUrukundo

Nyina wa Wema Sepetu yavuze icyo atifuza kubona hagati y’umukobwa we na Diamond Platnumz

Umubyeyi ubyara Wema Sepetu yavuze  akamuri ku mutima nyuma yo kwitegereza umukobwa we, akanajora imigirire n’imyitwarire y’umuhanzi Diamond Platnumz ukunze kumvikana mu majwi ko ashobora kuba agifitiye agatima Sepetu.

Uyu mubyeyi uzwi ku izina rya Miriam Sepetu yakuriye inzira ku murima abibwiraga ko umukobwa we azasubirana na Diamond avuga ko uretse kuba bahurira mu kazi gusa nta rindi sano riganisha ku rukundo rishobora kongera kuvuka hagati yabo.

Mu guhakana ibi Mariam Sepetu yatangaje ko aba bombi babayeho mu buzima butandukanye kandi ko nta mpamvu n’imwe yatuma bongera gusubirana kuko yabonye ko Diamond Platnumz atoroshye.

Yagize ati”Reka mbabwire mwese ubu Diamond na Wema n’inshuti zisanzwe ibyo birahagije nta buryo buhari bushoboka bwatuma bongera gusubirana nk’abakunzi kuko Diamond ntashobotse kandi ikindi ndi umwe mubazi neza Wema afite umutima wihariye”

Mariam Sepetu aganira na  Amani newspaper yatangaje iyi nkuru yakomeje avuga ko aba bombi babaye mu buzima butandukanye kabone niyo bahura bagasuhuzanya ko nta kindi kiba kirenzeho.

Ati”mujya mubona umukobwa wanjye ahura na Diamond akamuhobera biriya bibisanzwe kuko bahurira mu kazi gusa buri wese abayeho ubuzima butandukanye n’ubw’undi”.

Uyu mubyeyi yanavuze ko ikimenyetse simusiga cy’uko Wema ntagitekerezo agifite kuri Diamond, ni uko yemeye gushyira Video kukarubanda asomana n’undi musore ndetse akanatangaza ko ariwe mugabo we w’ejo hazaza.

Ibi Diamond ntiyabyakiriye neza kuko nawe yahise yerekana ubutumwa agaragaza ko nawe ubwe ashobora kuba umugabo mwiza wa Wema Sepetu,ari nayo mpamvu Miriam Sepetu yemeye guhaguruka akamubwiza ukuri.

Wema Sepetu na Diamond Platnumz bakundanye kuva muri 2012 batandukana muri 2014 kuva icyo gihe kugeza magingo aya Wema yagize abakunzi batandukanye harimo Idris Surutani gusa uyu nawe ntibamaranye igihe.

Hongeye guhwihwiswa urukundo hagati yabo bombi ubwo Diamond yamuhaga akazi kuri Wasafi TV gusa ibi byashiriye mu magambo gusa.

Wema na Diamond bahoze ari inshuti
Miriam yavuze ko Diamond na Wema ari insuti zisanzwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger