AmakuruImyidagaduro

Nyina wa Hamisa Mobeto yababajwe n’ikinyoma cyazamuwe n’abantu ku mukobwa we

Shufaa Rutiginga nyina wa Hamisa Mobeto yababajwe cyane n’ikinyoma gikomeje gukwira imishwaro kizamurwa n’abantu batandukanye muri Tanzania, bavuga ko Hamisa Mobeto atari umukobwa we ahubwo ko uyu mubyeyi yamureze akamukuza nk’uko abandi babyeyi barera abana batabavutseho.

Uyu mubyeyi mu magambo akarishye, yavuze ko akomeje gutangazwa cyane n’ibyo rubanda bakomeje kwibwira bomora umwana kuri nyina, avuga ko niba bahakana ko atari we mubyeyi we nabo bakwiye kugaragaza undi mubyeyi we.

Aya makuru amaze iminsi avugwa muri Tanzania, benshi batera utwatsi uyu mubyeyi kuba yakwiyitirira kuba nyina w’umukobwa w’umunyamideli, umukinnyi wa filimi muri Tanzania, Hamisa Mobeto,kandi atari we.

Shufaa Rutiginga  yasabye ko niba hari undi mubyeyi wumva ko yabyaye Hamisa Mobeto nawe yakwigaragaza akamenyekana amagambo agashira ivuga.

Global Publishers, ivuga ko uyu mubyeyi yatangajwe n’aya magambo arimo kugenda avugwa, asaba ko niba hari undi nyina wa Mobeto yakwigaragaza.

Yagize ati”ntangazwa cyane n’inkuru zirimo kuvugwa, ngo Mobeto si umwana wanjye? Niba hari undi muzi nyina mumuzane cyangwa we yiyerekane, nta muntu warwanira umwana w’undi, abantu bareke amagambo.”

Uyu mukobwa Hamisa Mobeto, yamaenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi w’Icyamamare muri Tanzania no muri Afurika y’Uburasirazuba Diamond Platnumz batandukanye bamaze kubyarana umwana umwe.

Uyu mukobwa kandi yakunze kumvikana cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ahangana na Zari Hassan nawe wahoze ari umugore wa Diamond, bapfa ko umwe yinjiriye urugo rw’undi agashaka kwigarurira umugabo we.

Zari Hassan icyo gihe niwe wari uzwi nk’umugore w’imena wa Diamond naho Mobeto akaba inshoreke ye nk’uko byakunze kugaragara mu magambo yabo bateraniraga ku karubanda.

Hamisa Mobeto wahoze akundana na Diamond
Twitter
WhatsApp
FbMessenger