AmakuruImyidagaduro

Nyina wa Diamond yatutse bikomeye umupasiteri aramwandagaza

Sanura Kasimu uzwi nka Bi Sandra benshi bita Mama Dangote  yumvikanye mu majwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga muri Tanzania asukiranya ibitutsi atuka umupasiteri wamubwiye ko bidakwiye ko atererana Abdul Juma’ urembye.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko Pasiteri Komando Mashimo yagiranye ubushyamirane na Bi Sandra ubwo yari amuhamagaye kuri telefone ashaka kumugira inama ngo yiyunge na Juma Abdul, undi aho kumwumva yamututse cyane.

Sanura Kasimu bivigwa ko yasoje iki kiganiro yuka inabi uyu mupasiteri amubwira ko ashaka kubaka izina biciye ku muryango wa Diamond. Nta gitutsi pasiteri yigeze abwira uyu mugore mu gihe we yanamubwiraga ko ‘ari imbwa nini’.

Pasiteri Mashimo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru avuga ko yoherejwe n’Imana ngo acungure umuryango wa Diamond uri mu mwiryane wa karande. ashimangira ko kuba Diamond adafasha umubyeyi we umuzi wa byose ari nyina Sandra watumye abana ba Abdul Juma bamwanga urunuka.

Se wa Diamond ararembye, yafashwe n’indwara bikekwa ko ari kanseri y’uruhu yamuteye uburwayi budasanzwe bwamufashe amaguru. Abaganga bavura se wa Diamond bavuze ko umwanzuro ari ukuyaca amaguru.

Juma avuga ko agahenge afite ari uko aherutse gufashwa n’umukobwa we witwa Zubeba uba mu Bwongereza wamusuye muri iyi minsi, agashinja umuhungu we kumutererana, yabuze amafaranga yo kwivuza bigeza ubwo arembera mu rugo.

Sanura Kasimu n’umuhungu we Diamond Platnumz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger