AmakuruImyidagaduro

Nyina wa Diamond yasubije abavuze ko aherutse kwirukana Kim Nana

 

Nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz yateye utwatsi amakuru avuga ko aherutse kwirukana mu nzu umukobwa witwa Lilian Kessy uzwi nka Kim Nana uri kuvugwa mu rukundo na Diamond.

Esma Platnumz, nyina wa Diamond, yavuze ko abantu bakwirakwije amakuru bavuga ko yirukanye uyu mukobwa,bibeshye cyane bitewe n’uko abona uyu mukobwa afitanye n’umuhungu we urukundo rufite intego.

Ati “Reka ayo makuru avuga ko nasohoye Kim Nana mu nzu y’umuhungu wanjye. Niba hari igihari, kuri iyo ngingo nzamuba iruhande; n’ubu ndi kuvugana nawe kuri telefoni turicaranye. Kim Nana ari kwiga amasomo ya Sharia yo muri Islam, ndetse ari kwiga gusoma no gusobanura Quran nyirarume wa Diamond witwa Shamte uvukana na se w’umuhungu wanjye niwe uri kumwigisha.”

Yakomeje ati “Abategereje ko umuhungu wanjye yanga Kim Nana amaso yabo azahera mu kirere, ibyo ntibishobora kubaho.”

Aya magambo y’uyu mubyeyi yahise ahamya ibimenyetso bigaragaza ko Diamond yaba ari mu myiteguro yo kurushinga n’uyu mukobwa dore ko yamaze no kumuhindura idini akava murya Gikirisito agatangira kwiga ibya Islam.

Amakuru y’uko uyu mukobwa yatangiye kwiga Quran, yashyizwe ahagaragara herekanwa ko ari kwigishwa na Nyirarume wa Diamond.

Ubwo nyina wa Diamond yavuganaga n’umunyamakuru kuri Telefone, yagaragaje ko yishimiye cyane Kim Nana kuko yahise amuha Telefone nawe ngo avugishe uwo munyamakuru amubwire uko ibintu bihagaze.

Nyina wa Diamond yahakanye amakuru yo kwirukana Kim Nana

Nyirarume wa Diamond nawe yahise afata telefoni ahamya ko ari kwigisha uyu mukobwa amabwiriza n’indagaciro za Islam.

Umwe mu nshuti z’imena za Diamond nawe yahamije ko amakuru avuga ko Esma Platnumz yirukanye Kim Nana mu nzu atari ayo kwizerwa kuko kugeza ubu uyu mukobwa abanye neza n’uyu muryango ndetse hakaba hari n’ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ashobora kuwubera umukazana.

Uyu muntu yakomeje avuga ko Kim Nana asigaye amara igihe kinini ku nzu y’ubucuruzi ya mushiki wa Diamond witwa Esma Platnumz ndetse abavandimwe n’inshuti z’uyu muhanzi basigaye bamuba hafi.

Diamond Platnumz uherutse gutangaza ko imyaka iri kumusiga kandi ko akenyeye umugore w’umutima babana, akomeje kwerekana ko we n’uyu mukobwa umubano wabo ushobora gushirwa mu bikorwa akuzuza intego yihaye.

Uyu muhanzi yakundanye n’abakobwa batandukanye barimo: Wema Sepetu, Jaqueline, Jokate Mwegelo, Peniel Mwingilwa na Zari banabyaranye abana babiri ndetse n’abandi barimo na Hamissa Mobetto babyaranye umwana w’umuhungu.

Diamond yamaze kugira umukobwa bakundana umuslamukazi
Byemejwe ko uyu mukobwa yatangiye kwiga indangagaciro z’Abaslamkazi
Kim Nana ushobora kurushinga na Diamond
Twitter
WhatsApp
FbMessenger