AmakuruImyidagaduro

Nyina wa Diamond ari hafi kubyarana umwana n’umugabo ungana n’umuhungu we

Nyina wa Diamond Platnumz aratangaza ko atwite inda y’umugabo  witwa Rally Jones uri mukigero kimwe n’umuhungu we Diamond Platnumz wujuje imyaka 29 uyu munsi.

uyu mugore wabaye icyamamare muri Tanzania kubera umuhungu we yagiye yumvikana avuga ko uyu mukunzi we atari umwana muto ahubwo ari umuntu mukuru ushobora kwita ku bana n’umugore.

Abantu benshi bakunze kuvuga ko uyu mugore ntaho ataniye na Zari wahoze akundana n’umuhungu we ko bose bafite umuco wo gukunda abasore bakiri bato gusa we iyo abajijwe kuri ibi byose avuga ko iyo uyu mugabo aza kuba ari umwana atari kwemera kujya m’urukundo n’uyu musore, Rally Jones.

Mu ifoto iheruka kujya hanze abakurikira iby’uyu muryango bameza uyu mugore usa nukuze cyane atwite yitegura kubyara umwana wa gatatu wiyongera kuri Diamond Platnumz and Esma Khan (Platnumz).

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 nibwo Rally Jones yatangaje ko we na nyina wa Diamond uzwi cyane nka Mama Dangote bafatanyije urugendo rw’urukundo mu buryo bw’ibanga. Gusa kuri ubu ntibakihishira uru rukundo rwabo rukomeje kuvugisha benshi.

Ifoto ya nyina wa Diamond Platnumz  iherutse kujya hanze abantu bahereyeho bemeza ko uyu mugore atwite koko
Uyu musore  Rally Jones   n’uyu mugore byatangiye kuvugwa ko bari mu rukundo mu ntangiro z’uyu mwaka
Sandra Kasiim ari we Mama Dangote Nyina w’icyamamare Diamond Platnumz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger