AmakuruUtuntu Nutundi

Nyaruguru:Umukecuru yakubise umugabo we ishoka mu mutwe nyuma yo kumukekaho kumuca inyuma

Umugore witwa Mukabucyana Mariya w’imyaka 58, utuye mu mudugudu wa Rwabujari, akagari ka Gikunzi, umurenge wa Rusenge, yakomerekeje bikomeye umugabo we witwa Biziyaremye Alexis, w’imyaka 58, amukubise igifunga cy’ishoka mu mutwe, nyuma yo kumva amakuru ko yiriwe asangira inzoga n’undi mugore utagira umugabo, bakanagera ku n’gingo yabakuru’.

Umugabo yageze mu rugo atashye nimugoroba, umugore amusanganiza ishoka.

Ariko Mukabucyana mu gihe yakubitaga ishoka umugabo we ntiyakoresheje mu bugi, ahubwo yakubitishije inyuma, aho bita mu gifunga cyayo, nk’uko abaturanyi babo babivuga.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rwabujari, Sebareme Emmanuel yabwiye BWIZA dukesha iyinkuru ko umugabo yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Busoro, mu karere ka Huye, aravurwa, baramupfuka asubira mu rugo.

Ngo bahise biyunga, umugore aramutekera aramwondora, ku buryo umugabo nta kirego yatanze.

Mudugudu Sebareme yagize ati:’’Ubu ni amahoro. Babanje kurwanira mu nzu, umugabo arasohoka amuhunga, umugore aramukurikira amukubitira hafi y’umuryango’’.

Umugore ashinja umugabo we kumuca inyuma. Uwo mugabo ngo yari yiriwe anywera mu kabutike (boutique) k’umukobwa wabyaye ariko utagira umugabo.

Mukabucyana rero akeka ko biriwe ‘binyesebura’ (ndrl: ijambo ry’urwenya rikoreshwa muri ako gace risobanuraa ‘gusambana’.)

Nk’uko Mudugudu abivuga, ubusanzwe iyi ngeso yo gushurashura ntayo bazi kuri Biziyaremye. Gusa ngo uwo mukobwa ucuruza akunda gutebya, akoresha iryo jambo ‘kwinyesebura’ ku buryo utamumenyereye agira ngo ni ukuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gikunzi, Jean Paul Nsabyumukiza, avuga ko yasuye uwo muryango akagira inama umugabo wahohotewe gutanga ikirego ariko umugabo akabyanga ngo kuko umugore asanzwe agira ikibazo cyo mu mutwe.

Gitifu yagize ati:’’Narabasuye. N’ubu bari mu rugo, umugore ari kurwaza umugabo. Nabasabye koroherana, kandi niba umugore afite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe akajyanwa kwa muganga’’.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger