AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Nyaruguru: Imodoka ya gitifu yatwitswe, abaturage babiri bararaswa barapfa batandatu barakomereka

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, abajura bitwaje intwaro bagabye igitero mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, akarere ka Nyaruguru barasa abantu babiri barapfa bakomeretsa Umuyobozi w’Umurenge, n’abandi benshi banashimuta abandi bantu benshi barimo abanyerondo kuri ubu bakaba baburiwe irengero bikekwako bashimuswe n’aba bajura.

Bivugwa ko aya mabandi yitwaje intwaro yageze muri aka gace ahagana saa sita z’ijoro aho barashe abantu babiri mu mudugudu wa Rwerere aka kagari ka Nyabimara muri uyu Murenge, bamaze kuhava bakomereza kuri Koperative Sacco Ukuri Nyabimata bashimuta abari baraye izamu kuri iyi koperative.

Umwe mu baturage batuye muri aka gace yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru ko mu bakomerekeye muri iki gitero cyagabwe n’amabandi harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent, harimo kandi na Munyaneza Fidele n’abandi batatu, batwaye abantu benshi harimo abanyerondo bari ku murenge nurinda SACCO kugeza ubu abo bantu ntibaraboneka ndetse n’abaturage ngo ntibaramenya irengero ryabo

Aba bajura kandi batwitse imodoka ya Gitifu n’icumbi yabagamo, batwitse moto ya Havugimana JMV bita Nyangezi ndetse hanakekwa ko bamutwaye barakomeza bajya muri santeri ka Rumenero basahura butike ebyiri barazangabaza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo , Madamu Mureshyankwano Rose yavuze ko nabo bumvishe ayo makuru ariko kugeza ubu bakiri gushakisha ngo bamenye neza uko bihagaze.

Imodoka ya Gitifu yatwitswe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger