AmakuruAmakuru ashushye

Nyarugenge : Hatangiye igeragezwa rw’imashini zifasha abaturage kugaragaza uburyo bakiriye serivisi bahawe

Mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali,hatangiye gukoreshwa imashini abaturage bakoresha bagaragaza uko bakiriye serivisi bahawe, itu tumashini twashyizwe   muri serivisi zikenerwa n’abaturage cyane .

Bene utu tumashini dukoresha ikoranabuhanga, aho umuturage uhawe serivisi nziza cyane abigaragaza akanze ku ibara ry’icyatsi kibisi, uhawe serivisi nziza gahoro agakanda ku ibara ry’umuhondo, naho uhawe serivisi mbi agakanda ku ibara ritukura.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko iyo mashini yatekerejwe mu rwego rwo kubasha kumenya uko abaturage bakira serivisi bahabwa n’akarere, hagamijwe kugira ngo aho serivisi zitangwa nabi hashyirwemo ingufu.

Bamwe mu baturage b’akarere ka Nyarugenge batangiye gukoresha utwo tumashini bavuga ko imikorere yatwo igikenewe kunozwa, kugira ngo umuturage wakiriwe neza cyangwa nabi natanga amakuru, hage hahita hanagaragara uwamwakiriye neza abishimirwe, ndetse n’uwamwakiriye nabi abigayirwe kandi abihanirwe n’urwego akorera.

Ibi Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba  yabikomojeho mu kganiro yagiranye na KT Radio  avuga ko utu tumashinii tiri gukoreshwa nk’igeragezwa, ariko ko mu gihe kiri imbere zizongerwamo andi makuru, kuburyo izajya ibasha kugaragaza aho serivisi nziza cyangwa imbi yatangiwe n’uwayitanze.

 “Utwo tumashini tuzaduhuza muri sisiteme (System), kuburyo natwe nk’abayobozi uhita ubona ngo serivisi mbi yatangiwe hehe”.

Uyu muyobozi avuga ko iyi mashini izafasha abayobozi kurushaho kunoza inshingano zabo zo kwakira no guha abaturage serivisi nziza, ndetse no gukebura bamwe mu bayobozi bajyaga birengagiza izo nshingano.

Izi mashini zifasha abaturage kugaragaza uburyo bakiriye serivisi bahawe, kugeza ubu ni umwihariko w’akarere ka Nyarugenge gusa ntahandi ziratangira gukoreshwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Mukandoli Grace, avuga ko mu cyumweru kimwe ako ka mashini kamaze ku biro by’umurenge, kagaragaje abantu babiri gusa batishimiye serivisi bahawe, n’abandi barenga 30 bagaragaje ko bishimiye serivisi bahawe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko ku ikubitiro izo mashini zaguzwe ari 20, zigashyirwa muri serivise abaturage bakunze kugaragaza ko zitangirwamo serivisi mbi, nko ku mirenge, muri serivisi z’ubutaka n’ahandi.

Hirya no hino mu mirenge no mu turere, haracyakoreshwa uburyo busanzwe bwo kwandika impapuro zigashirwa mu dusanduku tw’ibitekerezo, guhamagara nomero z’uturere zitishyurwa ndetse no guhanagara nomero z’abakuriye urwego uru n’uru, igihe umuturage atishimiye serivisi yahawe.

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi igaragaza ko muri 2024, abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa mu nzego za leta n’iz’abikorera ku gipimo cya 90%.

Imibare yo mu mwaka wa 2018 y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) igaragaza uko abaturage bishimira serivisi bahabwa mu nzego zibegereye, igaragaza ko akarere ka Rwamagana ariko kaje ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage benshi bishimiye serivisi bahabwa, ku gipimo cya 76.7%, naho akarere ka Nyamagabe kakaba ariko kari gafite abaturage bakeya, ku gipimo cya 59.6%.

Muri rusange imibare igaragaza ko urwego rw’umutekano, ari rwo ruza imbere mu kwishimirwa n’abaturage ku gipimo cya 87.98%, rugakurikirwa n’iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere n’icyizere ku nzego rwagize 87.50%.

Iyi niyo mashini abaturage bakoresha bagaragaza uko bakiriye serivisi bahawe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger