AmakuruUbukungu

Nyanza: Huzuye agakiriro kagezweho katwaye asaga miliyari 1,3 rwf

Mu mudugudu wa Gihisi AKagari ka Kavumu mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza hujujwe agakiriro kazajya gafasha abantu batandukanye cyane urubyiruko mu guhanga imirimo kuko harimo n’uruganda rw’imyenda, kukubaka byatwaye miliyari 1.3Frw.

Inyubako izajya icururizwamo ibikoresho by’ububaji n’iby’ubwabatsi

Kariya gakiriro gafite ibice bitandukanye bigizwe n’aho ababaji bazajya bakorera, ahazakorerwa umurimo w’ubusuderi, shop izajya yerekanirwamo ibyakozwe mu gihe bitarabona abaguzi.

Agakiriro gafite ahazajya hakorerwa ubucuruzi butandukanye burimo resitora, ahagurishirizwa ibikoresho birimo iby’ubwubatsi, iby’ububaji n’ibindi.

Hiyongeraho ko hazaba harimo uruganda rw’imyenda n’aho umuntu ashobora kuvurirwa (poste de sante) uwagira ikibazo akaba yahita ahura na Muganga akamuha ubufasha bw’ibanze.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko abakora imirimo y’ubukorikori bakoreraga ahantu hatisanzuye kandi hatameze neza, bityo ko umuntu waza kwiga umwuga byamugoraga agasaba abaturage kuzabyaza umusaruro aka gakiriro.

Ati “Abantu begere BDF babone uburyo bwo kongera ubushobozi mu rwego rw’ibikoresho cyane ko baba bari gukorera ahantu hamwe n’urubyiruko rwinshi rukazanoroherwa kubona akazi.”

Bamwe mu bazajya bakorera muri aka gakiriro bavuga ko basubijwe kuko babonye aho gukorera heza.

Akimana Hycenthe usanzwe ukora akazi k’ububaji yagize ati “Hano ni heza cyane kuko aho twakoreraga hari ivumbi, izuba ryatwicaga none hano tuzahakorera tubashe kwiteza imbere kuko hari n’ibikorwa remezo birimo umuhanda.”

Mugenzi we witwa Gusenga Pacifique na we yagize ati “Agakiriro twubakiwe tukitezeho byinshi kuko uzajya atugana azajya asanga turi ahantu heza ibikorwa byacu bigere aho bigera.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mme Kayitesi Alice yavuze ko agakiriro gafasha abantu guhanga akazi kenshi bikanazamura ishoramari kandi n’ibihakorerwa bikaba byujuje ubuzirange n’isoko rikazira hamwe.

Asaba abagakoreramo kwirinda icyorezo cya COVID 19 kuko byaba bibabaje batirinze nk’ubuyobozi nabwo bugahita bugafunga, anabasaba kukabyaza umusaruro.

Ati “Urubyiruko rwacu rwiga imyuga kuko dufite amashuri y’imyuga hirya no hino bazajya baza kwimenyereza umwuga bityo birakwiye ko bakomeza kukabungabunga bakakagirira isuku nubwo abantu benshi bishyiramo ko mu gakiriro ari ahantu haba hari umwanda, ariko ikintu cyose umuntu yakora birashoboka ko yakigirira isuku binatanga isura nziza ku byo bakora, byanagaragaza ko amafaranga Leta yashoyemo atapfuye ubusa.”

Agakiriro katangiye kubakwa mu mwaka wa 2019 n’Akarere ka Nyanza kuzuye gatwaye amafaranga asaga Miliyari imwe na miliyoni magana atatu y’u Rwanda (1,300,000,000frws) kakaba gafite ubushobozi bwo kwakira abagakoreramo 400.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger