AmakuruImyidagaduro

Nyanshinski watumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yageze i Kigali

Umuhanzi w’umunya-Kenya, Nyanshinski yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction yatumiwemo ateguza uburyohe kubazitabira iki gitaramo.

Nyamari Ongegu wamenyekanye mu muziki nka Nyanshinski ari mu bahanzi  bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, igitaramo yitabiriye  giteganyijwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019.

Muri iki gitaramo azahuriramo  n’umuhanzikazi ukomeye ukomoka muri Afurika y’Epfo akaba n’umwanditsi w’indirimbo Bulelwa Mkutukana [Zahara] ndetse na Amalon wo mu Rwanda. 

Uyu musore ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere  yavuze ko yiteguye gukora uko ashoboye agashimisha abazitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction cyahuriranye no kwiziza imyaka ine ishize ibi bitaramo ngaruka kwezi bimaze biba bitegurwa na RG-Consult.

Ushobora kubona itike yawe unyuze kuri rgtickets.com

Neptunez Band na Neptunez Dj nibo bazacuranga muri iki gitaramo
Nyanshiski yasotse mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe saa cyenda n’imonta 45’.
Uko ibiciro bimeze
Twitter
WhatsApp
FbMessenger