Amakuru

Nyamirambo: Abasore 2 barwaniye 200 Rwf birangira umwe apfuye

Ku wa gatatu w’iki cyumweru, i Nyamirambo muri Nyarugenge ahazwi nko mu Miduha, abasore 2 barwanye bapfuye amafaranga 200 y’amanyarwanda birangira umwe muri bo ahasize ubuzima.

Uwapfiriye muri ubu bushyamirane ni Nshimiyimana Emmanuel w’imyaka 21, nyuma yo gukubitwa igitafari na mugenzi we bari bahanganye.

Nyakwigendera ngo ntiyahise yitaba Imana, ahubwo yahise ajyanwa kwa muganga atagishobora kumva, mbere yo gushiramoumwuka nyuma y’amasaha 48.

Ngo uyu wapfuye yabanje gukomeretsa mugenzi we hejuru y’ijisho ava amaraso menshi.

Ababonye ubu bushyamirane buba babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko intandaro y’ubu bushyamirane bwasize umwe apfuye ari amafaranga 200 bapfaga.

Uyu wakubise itafari Nshimiyimana bahise bamufata bamujyana ku kagari ariko nyuma ararekurwa arataha.

Nshimiyimana yaguye kwa muganga ku itariki 10 Kanama azize kiriya gikomere kiremereye cyane mu mutwe.

Mugenzi we barwanaga amakuru agera k’Umuseke ni uko ubu we yahise ahunga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger