AmakuruPolitiki

Nyamasheke: Bafatiwe mu cyuho barimo gucukura imirima y’ abaturage

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyamasheke ejo ku wa 31 Gicurasi 2023 bafashwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage bazira gucukura Gasegereti mu buryo butemewe n’ amategeko.

Amakuru dukesha Polisi y’ u Rwanda avuga ko abo bagabo bafatiwe mu cyuho bacukura Gasegereti mu mirima y’abaturage mu mudugudu wa Rundwe mu kagari ka Nyarusange mu murenge wa Bushekeri.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko gufatwa kwabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Nyuma y’uko duhawe amakuru n’abaturage bo mu kagari ka Bushekeri ko hari abantu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, babangiriza imirima iri hafi y’ikirombe cya Rundwe. Hateguwe igikorwa cyo kubashakisha, hafatwa abagabo bane n’ibikoresho bya gakondo bakoreshaga birimo amapiki, amasuka n’ibitiyo, nyuma y’uko abandi bane bakoranaga babonye inzego z’umutekano bakiruka.”

CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru yatumye bafatwa, yongera kwibutsa ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’ababifitiye uruhushya rutangwa n’inzego zibifitiye ububasha kandi hagakoreshwa ibikoresho byabugenewe mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije no kuba hari abahaburira ubuzima.

Abafashwe bose bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ruharambuga kugira ngo bakurikiranwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger