AmakuruAmakuru ashushye

Nyamagabe: Umwarimukazi yiyahuye asigira umugabo we ubutumwa bukomeye

Umwarimukazi witwa Irikujije Christine w’imyaka 26 yasanzwe mu rugo i we yapfuye, bigaragara ko yiyahuye nyuma y’ibaruwa ikubiyemo ubutumwa n’inshingano z’urugo yasigiye umugabo we,yibukije cyane ko amukunda kandi azakomeza kumukunda.

Uyu mwarimu wigishaga ku rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Kizito rwa Gikongoro, riherereye mu Murenge wa gasaka mu Karere ka Nyamagabe, yanditse asezera umugabo we ndetse bigaragaza ko hagati yabo umubano wabo wari uhagaze neza.

Amakuru aravuga ko uyu mubyeyi w’umwana umwe yiyahuye yimanitse mu cyumba akoresheje igitenge.

Umuyobozi wa GS St Kizito, Gisaza Aimé Claude, yatangaje ko ayo makuru bayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri 18 Gashyantare 2020, ahagana saa mbili.

Gisaza avuga ko uyu mubyeyi yaherukaga ku ishuri kuwa mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ubwo yari aje gusaba uruhushya ngo ajye gukora ikizamini cy’akazi mu Karere ka Huye.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari yahamagawe n’abantu bamumenyesha ko hari akazi bashaka kumuha, ko ndetse agomba kuza gukora ikizamini yitwaje amafaranga tutarabasha kumenya umubare, hamwe na mudasobwa igendanwa.

Uyu muyobozi w’ishuri St Kizito yavuze ko abo bantu bari abatekamutwe, bamwibye amafaranga ndetse n’iyo mudasobwa, hanyuma bigakekwa ko uyu mubyeyi yananiwe kubyakira, bikaba bishobora kuba ari byo byatumye yiyahura.

Amakuru yo kwiyahura kwa Irikujije kandi yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, na we wemeje ko yiyahuye akoresheje igitenge.

CIP Twajamahoro kandi yavuze  ko uyu mubyeyi ari we wasize yandikiye umugabo we urwandiko.

Yavuze kandi ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane umubare w’amafaranga abo bambuzi baba bibye uwo mubyeyi, bigatuma afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima.

Yaboneyeho kwibutsa Abaturarwanda kwirinda ababashuka babasezeranya ubukire bwihuse, kandi bakajya batanga amakuru hakiri kare igihe hari aho babikeka.

Dore ibaruwa nyakwigendera yasize yanditse

Twitter
WhatsApp
FbMessenger