AmakuruIyobokamana

Nyamagabe: Umuvu wasanze abantu 10 basengeraga mu buvumo 5 bahasiga ubuzima

Mu ijoro ryakeye,umuvu watewe n’imvura wasanze abantu 10 basengeraga mu buvumo mu Karere ka Nyamagabe, batanu muri bo bahita bahasiga ubuzima.

Uwamahoro Bonaventure, umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yavuze  ko abo banyamasengesho basengeraga hariya rwihishwa mu masaha y’ijooro.

Ati “Ni byo ni abantu bahasengeraga mu buryo bwa rwihishwa basanzwe basengera muri EAR ya Kirambi mu Karere ka Nyanza, kubera imvura yaraye igwa umugezi uri hafi yaho wayobye amazi abasangamo, batanu barapfa.”

Yavuze ko abaturage bapfuye uko ari batanu bose ari abo mu Karere ka Nyanza.

Ubuvumo baguyemo buri mu Kagari ka Ngamba mu Murenge wa Cyanika w’Akarere ka Nyamagabe. Mayor avuga ko hasanzweho ingamba zo gushishikariza abaturage kwirinda gusengera ahantu hatemewe, yaba abasenga, abayobora amasengero, amadini n’abandi bose babona abasengera ahatemewe bagatanga amakuru.

Abapfuye ni abagore n’abagabo, Mayor avuga ko bavanze.

Kuri uyu wa gatanu ubuyobozi burakorana inama n’abaturage bubahumuriza, bunabagira inama z’uko barinda ubuzima bwabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger