AmakuruAmakuru ashushye

Nyamagabe: Polisi yafashe abagabo 3 bibye Bank akayabo k’amamiliyoni baciye mu gisenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi abagabo batatu bakurikiranweho gucura umugambi no kugerageza kwiba Banki y’abaturage (BPR) ishami rya Musange riherereye mu murenge wa Musange, akagari ka Masizi, umudugudu wa Karama, nyuma y’aho umwe muri bo yuriye agatobora igisenge akiba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 5.

Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire , umuvugizi wa Polisi mu ntara ntara y’Amajyepfo yatangaje ko abafashwe Abarimo Nteziryayo Sylvestre w’imyaka 24 y’amavuko, Ntizirema Edouard w’imyaka 32 na Dusabimana Jean Pierre w’imyaka 30.

Yagize ati “Kuri uyu wa mbere ahagana saa yine n’igice z’amanywa nibwo abashinzwe umutekano kuri iyi banki bahamagaye Polisi bavuga ko bafashe Nteziryayo wari urimo asohoka muri Banki anyuze mu gisenge aho yari yatoboye ibati akaba ari naho yari yanyuze yinjiramo. Yafashwe ubwo yageragezaga gusimbuka igipangu afite agafuka karimo amafaranga 5,566,600 na mudasobwa ebyiri byose yari akuye muri Banki.”

Amaze gufatwa yavuze ko umugambi wo kwiba Banki yari yawucuranye n’abandi babiri ari bo Ntizirema Edouard na Dusabimana Jean Pierre nabo baje gufatwa barafungwa.

Nteziryayo yakomeje avuga ko avuka mu karere ka Nyagatare ariko akaba atuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi. Ku wa gatanu tariki ya 15 Mata, nibwo yahamagawe na Ntizirema na Dusabimana bamubwira ko habonetse ikiraka mu karere ka Nyamagabe niko guhita atega aza kubareba.

Nk’uko iperereza ry’ibanze ryabigaragaje, Ntizirema na Dusabimana baje kwitembereza kuri Banki ku mugoroba wo ku Cyumweru ahagana saa kumi n’ebyiri ndetse baza kugarukana bombi uko ari batatu ku wa mbere ahagana saa tatu za mu gitondo babaza Umusekirite niba iri shami rya Banki rifite aho babikuriza amafaranga hifashishijwe ikarita ya ATM.

Nteziryayo yaje kugaruka wenyine anyura mu gikari yinjira muri Banki aciye mu gisenge yibamo amafaranga na mudasobwa ebyiri n’imigozi yazo ari nabyo yafatanwe ahagana saa yine n’iminota 30 agerageza gusimbuka igipangu, haza gushakishwa bagenzi be nabo barafatwa barafungwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo yaburiye abishora mu byaha by’ubujura kubizibukira, bagakura amaboko mu mufuka bagakora imirimo ibateza imbere hamwe n’imiryango yabo.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Musange kugirango hakorwe iperereza ryimbitse.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger