AmakuruAmakuru ashushye

Nyamagabe: Perezida Kagame yagabiye umukecuru w’imyaka 109 inka ikamwa

Mu ruzinduko Umukuru w’Igihugu  yagiriye mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, Ubwo yari amaze gusezera abaturage yaganiriye n’umukecuru Nyiramandwa Rachel arimo gusoza uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye muri aka karere.

Perezida Paul Kagame yagabiye umukecuru witwa Rachel Nyiramandwa inka nyuma y’ikiganiro gito bagiranye amubwira ko  imwe muri ebyiri yari yarahawe muri Girinka ipfuye, n’isigaye ikaba itabasha kumuha amata uko abyifuza.

Uyu mukecuru, nyuma y’uko Perezida Kagame amwemereye inka ikamwa n’amarangamutima menshi, yagize ati “Imana izagufashe! Inka wampaye zaje ari ebyiri, hasigara imwe, indi yarapfuye.”

Rachel Nyiramandwa w’imyaka a 109 ni umupfakazi wa Jenoside yakorewe abatutsi, akaba n’umuturage w’akarere ka Nyamagabe, azwiho gukunda Perezida Paul Kagame cyane.

Perezida Kagame yamuteze amatwi ndetse umuziki warimo uvuga uragabanywa kugira ngo abashe kumva uwo mukecuru. / Photo: KigaliToday

Indi nkuru wasoma:

Perezida Kagame agiye kwiyambaza abakire bakomoka i Nyamagabe ngo bateze imbere Umujyi bakomokamo

Perezida Kagame yavuze ku cyakorwa mu kurandura ubukene mu karere ka Nyamagabe 

Nyamagabe: Perezida Kagame yibukije ko nta muterankunga ukenewe ngo abantu bagire isuku

Twitter
WhatsApp
FbMessenger