AmakuruAmakuru ashushye

Nyamagabe: Abayobozi babiri b’akarere beguye ku mirimo yabo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco, beguye ku miromo yabo ku mpamvu zabo bwite.

Abo bombi beguye nyuma y’igihe gito bafunzwe bakekwaho ibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta ariko baje kuburana bararekurwa basubizwamu kazi.

Uwamahoro Bonaventure Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe avuga ko amabaruwa y’ubwegure bwabo ataramugeraho gusa ngo aya makuru arayazi, ikindi ngo iyo umunyamabanga Nshingwabikorwa yeguye njyanama y’akarere niyo yicara ikemeza ubwegure bwe.

“Nabimenye ariko ntabwo ndabona neza impamvu kuko amabaruwa ntarayabona. Gusa ni byo beguye. Ku Munyamabanga Nshingwabikorwa y’Akarere iyo yeguye bisaba guca muri Njyanama ikabyemeza naho ku ushinzwe amashami, aba yandikiye umuyobozi w’Akarere ubundi akamusubiza.”

Twayituriki Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yafunzwe ku wa 17 Kamena 2018 akurikiranweho kunyereza umutungo wa Leta gusa ku wa 3 Nyakanga 2018 Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwategetse ko arekurwa by’agateganyo akaburana ari hanze kubera ibibazo yari afite birimo n’uburwayi.

Ngabonziza Jean Bosco  wari Umuyobozi w’amashami (Division Manager w’Akarere)  nawe yari yarafunzwe ku  tariki ya 6 Nzeri 2018 hamwe n’abandi bakozi babiri b’Akarere ka Nyamagabe bose bashinjwa kunyereza umutungo wa Leta.  Gusa nabo baje kurekurwa ku wa 21 Nzeri 2018 n’Urukiko rwa Kagarama mu Karere ka Kicukiro rwategetse ko Division Manager, Ngabonziza Jean Bosco n’abandi bari bafunganywe bakora mu bijyanye n’imari mu Karere ka Nyamagabe, barekurwa kuko ngo ibyo bashinjwaga nta shingiro byari bifite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger