AmakuruUtuntu Nutundi

Nyagatare: Umusore bamwimye umugeni ku munsi w’ubukwe kubera inkwano atahana amaramasa

Mu Karere ka Nyagatare, haravugwa inkuru y’umusore wimwe umugeni ku munsi w’ubukwe, nyuma y’uko kwa sebukwe bagaye inkwano yemeraga gutanga kugira yegukane umukobwa wabo.

Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki ya 18 Nzeri 2021, gusaba no gukwa byari bubere mu Murenge wa Matimba nyuma abageni bagasezeranira mu Mujyi wa Nyagatare ari naho bari gutura.

Niyomwungeri Jeremie wimwe umugeni yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yari amaze imyaka itatu akundana n’umukobwa bari hafi kurushinga. Yavuze ko abizi neza ko uwo mukobwa amukunda ngo kuko bacanye muri byinshi bikomeye, gusa ngo icyatumye amubenga ni umuryango we wagaye inkwano yatanze.

Yavuze ko kuwa Gatandatu mu gitondo biteguye bagiye kujya mu mihango yo gusaba no gukwa, ahamagaye umukobwa kuri telefone agasanga nimero ye itariho, mu gukomeza kugerageza guhamagara abavandimwe ngo bamubwiye ko ntawuhari bamusaba kutajya mu mihango yari iteganyijwe.

Ati “ Urebye bagaye inkwano bazigaya ku munota wa nyuma. Urumva bamwe bo mu muryango bari bazemeye ariko abahageze bandi muri iyo minsi barazigaya birangira batwiciye ubukwe.”

Yakomeje agira ati “ Twari twiteguye rwose tuzi ko tugiye gusaba umugeni duhamagara nimero ye ntiyacamo tugerageza guhamagara abandi bo mu muryango we nibwo batubwiye ko yagiye muri saloon ntagaruke, bikomeza gutera impagarara tugeze aho dusaba ko twahaguruka tukajyayo baratwangira ngo tubireke.”

Yakomeje avuga ko byageze saa cyenda z’amanywa bafata umwanzuro bajyayo basanga umuryango w’umukobwa wose wateranye ubabwira ko inkwano batanze idashobora guhagurutsa umukobwa wabo.

Ati “ Nari numvikanye n’umukobwa ko nzamukwa ibihumbi 500 Frw kuko niyo nari kubona, rero batubwiye ko nta mukobwa wakobwa ayo mafaranga, ikindi ngo amafaranga twatanze ngo ntiyagura n’inka ebyiri, nta kintu kindi bansabye kongeraho umuryango wanjye nawo ufata icyemezo cy’uko badusubiza amafaranga twakoye bikarangira.”

Niyomwungeri yavuze ko kuba ubukwe bwe bwarapfuye ku munota wa nyuma byamuhungabanyije cyane.

Ati “ Byarampungabanyije cyane kuko nk’umuntu wari wizeye ko ngiye kubaka urugo rushya nkinjira mu buzima bushya ku munota wa nyuma nkabona birapfuye, hari abantu bari baje kunshyigikira harimo n’abakodesheje imodoka ngo bantahire ubukwe bakongera bagasubirayo nta bukwe bubaye, byampungabanyije cyane.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyamuhungabanyije ari uburyo yari yarishyuye salle, imyenda n’ibindi nkenerwa byose bikarangira bipfuye ubusa.

Uyu musore asanzwe adoda imyenda y’abagore n’abagabo, yari yarubatse inzu azabanamo n’umugore.

Yavuze ko umukobwa yanze ko babana ngo ku bwo gutinya umuryango we ngo kuko waza ukahamukura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger