AmakuruAmakuru ashushye

Nyabugogo: Undi mugabo yiyahuriye ku nyubako y’inkundamahoro

Nyabugogo mu mujyi wa Kigali mu nyubako z’amagorofa maremare zikomeje kwiyahurirwaho n’abantu benshi cyane cyane ku nyubako y’inkundamahoro ihererye Nyabugogo.

Nyuma yuko hadaciye n’ukwezi kuri iyi nyubako hiyahuriye umuntu, uyu munsi tariki ya 18 Kanama, Umugabo w’umukarani uri mu kigero cy’imyaka 35 ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu yiyahuriye ku nyubako izwi nk’Inkundamahoro iherereye Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara.

Uwagezeyo bikiba yavuze ko uwo mugabo yamanutse ku igorofa rya kabiri ariko ntiyahise apfa ahubwo yakomeretse cyane mu mutwe.

Inzego z’umutekano n’abaganga bahise bahagera batangira kumwongerera umwuka banamuha serumu n’ubundi butabazi bw’ibanze.

Abari bamubonye kuva kare Atari yiyahura bavuze ko uyu mugabo ashobora kuba yari yasinze kuko mbere bamubonye kuri iyo gorofa ari gusakuza cyane anabyina.

Iyi nyubako mu minsi itanu ishize hari undi mugabo w’imyaka 40 wahiyahuriye ahita yitaba Imana.

 

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger