AmakuruAmakuru ashushye

Nyabugogo imodoka zari zitwaye ibiribwa zigonganiye muri “Feux Rouges”

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 28 Nzeri 2021 ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo, aho imodoka ebyiri zari zitwaye ibiribwa zangonganiye muri “Feux Rouges” zo muri Nyabugogo (mu marembo ya Gare uzamuka ugana i Kimisagara).

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko imodoka yari itwaye ibitoki iva mu cyerekezo cyo kwa Mutangana yagonganye n’itwaye ibirayi yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata izamuka igana i Kimisagara.

Gusa ntibasobanura neza impamvu imodoka yagongana n’indi kandi “Feux Rouges” zibanza guhagarika iziva mu bindi byerekezo, bagira bati “Ibyo ari byo byose hari umwe mu batwaye izo modoka wishe amategeko.”

Abari batwaye ibyo binyabiziga byombi bose ni bazima ariko uwari utwaye ibirayi ngo ni we waba yacitse amaguru, uw’ibitoki we akaba yavuyemo agifite ingingo nzima.

Inzego zishinzwe umutekano zihutiye kuhagera kugira ngo zikurikirane iby’iyi mpanuka.”

Umushoferi wabonye iyi mpanuka iba we aganira na ktradio we yagize ati “Imodoka yarenze kuri ’feux rouges’ itabyemerewe ni iyari itwaye ibitoki yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger