AmakuruAmakuru ashushye

Nyabihu:Umuyobozi ushinzwe uburere (Animatrice) mu kigo cy’ishuri yafashwe acuruza urumogi

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 7 Nzeri, mu karere ka Nyabihu umurenge wa Rambura umuyobozi ushinzwe uburere (animatrice) mu kigo cy’amashuri y’isumbuye cya Saint Raphael witwa Aloysia Vuganeza ufite imyaka 36 y’amavuko yafatanwe udupfunyika 86 tw’urumogi yacuruzaga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Vuganeza yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “ Abaturage bamenyesheje inzego z’ibanze ko Vuganeza akwirakwiza urumogi aho batuye, abayobozi b’inzego z’ibanze bihutira kubimenyesha Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Karago.”

Yongeyeho ko bagendeye ku makuru yari yatanzwe n’abaturage Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze bihutiye gutabara bafata uyu muyobozi ushinzwe uburere bw’abanyeshuri afite udupfunyika 86 tw’urumogi, urwo rumogi basanze yaruhishe ahantu habiri hatandukanye rumwe yaruhishe mu gikoni urundi yarushyize mu kiraro cy’ingurube

Akomeza avuga ko Vuganeza yacuruzaga urumogi muri centre ya Gasiza aruhawe n’abandi bantu bagishakishwa.

CIP Kayigi yavuze ko hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage Vuganeza yahawe urumogi n’umuntu waje kuri moto, bigakekwa ko ari nawe urukwirakwiza mu murenge wa Rambura.

CIP kayigi avuga ko bitari bimenyerewe ko umurezi yafatwa acuruza urumogi.

Yagize ati “Uribaza ingaruka mbi bizagira ku burere n’imyigire y’umunyeshuri mu gihe umufasha kumuha uburere bwiza ariwe umuha urumogi, ibi bintu nibyo kwamaganwa na buri wese.”

Abarezi n’ababyeyi bavuga ko umubare munini w’abakoresha urumogi mu gasanteri ka Gasiza ari urubyiruko, ibi bigira ingaruka ku banyeshuri, ku rubyiruko, ku babyeyi ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange.

Yasoje asaba abanyarwanda bose gutanga amakuru y’abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko cyane cyane kandi arirwo Rwanda rw’ejo.

Ufashwe wese acuruza urumogi ku bana batarageza imyaka y’ubukure ahanishwa igifungo cya burundu.

Mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, utunda, uhindura, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger