AmakuruAmakuru ashushyeUncategorized

Nyabihu:16 batawe muri yombi baregwa gutema inka 11 bikabije(Amafoto)

Nk’uko bigaragara ku mafoto, haragaragara inka zatemaguwe, bigaragara ko zibasiwe n’abagizi banabi bazisagarariye aho zari zisanzwe ziba bakazahukamo n’imihoro nk’abatemagura ibiti.

Amakuru aremeza ko abantu 16 aribo bamaze gutabwa muri yombi baregwa gutemagura inka 11 zose ku buryo bukomeye, mu gihe kugeza none nta mpamvu iramenyekana yateye aba abantu gutema izi nka muri ubu buryo.

Umuyobozi w’Akarere  ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga yatangaje  ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru aho batemye inka 11 z’uwitwa Ndabarinze bazisanze aho ziri.

Mukandayisenga avuga ko Ndabarinze Kabera yari yasize inka ze muri icyo gikumba kiri muri Gishwati arataha ariko mu gitondo cya none agarutse kureba uko zaramutse asanga zatewe bikomeye.

Amafoto y’izo nka yerekana ko zatemwe bikomeye, umwe mu bazibonye yavuze ko icyenda muri zo zishobora gupfa kubera uburyo zatemwe.

Mu myaka ishize mu bihe byegereza cyangwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye haba ibikorwa nk’ibi byo gutema inka z’abarokotse, hamwe na hamwe bagasanga bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere avuga ko Ndabarinze ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugeza ubu atakwmeza cyangwa ngo ahakane niba ibyakorewe inka ze bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Ntiharamenyekana impamvu yateye abantu gutema izi nka. Byose biracyari mu iperereza.”

Ubu ngo ubuyobozi bw’ibanze, Police n’ingabo bagiye gukoresha inama abaturage b’aka gace kubera ibi byabaye. Naho aba 16 bakekwaho uruhare mu gutema izi nka bafungiye kuri station ya Police ya Jomba.

Imwe mu nka yatemaguwe amaguru
Hari zimwe zikekwa ko zishobora gupfa kubera uburyo zatemaguwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger