AmakuruUtuntu Nutundi

Nyabihu: Umuyobozi w’umudugudu yanditse yegura nyuma yo gufatirwa mu kabare

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye byo kuwanya icyorezo cya coronavirus, abaturage n’abayobozi basqbwe gukorera gahunda zabo mu rugo mu rwrgo rwo kwirinda guhererekanya iki cyorezo.

Ibi byatumye umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamutukura mu kagari ka Nyirakigugu, Umurenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Iburengerazuba yegura nyuma yo kugaragara ko yarenze ku mabwiriza yatanzwe akajya mu kabari.

Uyu muyobozi nyuma yo gufatirwa mu kabari yagiye gufata agacupa yahise yandika asaba kwegura ku nshingano yari asanzwe afite.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamutukura. Nshimiyimana Jean Marie Vianney yarenze kuri aya mabwiriza we na bagenzi be bajya kunywa inzoga mu kabari.

Nyuma yo gufatwa we na bagenzi be baciwe amande y’ibihumbi 10 kuri buri umwe mu gihe nyir’akabari yaciwe amande y’ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

JMV yemereye imbere y’Ubuyobozi bw’akagari n’ubw’umurenge ko ibyo bakoze ari amakosa ahita yandika yegura.

Mu gihe u Rwanda ruri guhangana na Coronavirus imaze kugaragara ku bantu 105, Leta yashyizeho amabwiriza akumira abantu guhuririra ahantu hamwe, gukora ingendo zitari ngombwa aho isaba abantu gukaraba inshuro nyinshi n’amazi meza ndetse n’isabune kubo bishobokera bagakoresha alukoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger