Amakuru

Nyabihu: Nyiramatama Zubeda yatawe muri yombi

Polisi ikorera mu arere ka Nyabihu, yafatanye uwitwa Nyiramatama Zubeda udupfunyika tw’urumogi 876 agiye kurukwirakwiza mu baturage.

Nyiramatama w’imyaka 49 y’amavuko, ku wa Gatatu w’iki Cyumweru yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jomba, mu Kagari ka Nyamitanzi, Umudugudu wa Rugera.

Urumogi yafatanwe yari arujyanye mu karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, yabwiye urubuga rwa Polisi ko Nyiramatama yafatiwe mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange, afatirwa mu bikorwa bya Polisi bisanzwe bigamije kurwanya abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abacuruza magendu.

Ati: “Hari mu gitondo ahagana saa tanu abapolisi bari mu kazi gasanzwe ko kugenzura imodoka zinyura mu Karere ka Nyabihu kuko hakunze kunyura urumogi n’ibicuruzwa bya magendu n’ibitemewe. Basatse imodoka yarimo Nyiramatama bageze ku gakapu yari yicaranye basanga munsi yashyizemo ruriya rumogi hejuru ashyiraho imbuto mu rwego rwo kujijisha.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Nyiramatama amaze gufatwa yemeye ko urumogi yari aruvanye mu Karere ka Rubavu arujyaniye umuntu wo mu Karere ka Muhanga ariko yanze kumuvuga, avuga ko yaruhawe n’uwitwa Kazungu.

CIP Karekezi wa yongeye gukangurira abantu gukora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibigusha mu byaha.

Ati: “Nyiramatama avuga ko ubusanzwe atuye mu Karere ka Muhanga akaba yari agiye kurangura imiteja yo gucuruza. Iyo yigira mu bucuruzi bwe bw’imiteja akirinda kugerekaho gukwirakwiza urumogi nta kibazo yari kugira, n’abandi bose turongera kubamenyesha ko amayeri yose bakoresha bakwirakwiza urumogi yamenyekanye.”

Nyiramatama yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Jomba kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 RYO KU WA 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira urumogi mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger