AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Nyabihu: Ku kigo cy’ishuri hagaragaye igitero cy’abitwaje udufuni n’imihoro cyakomerekeyemo babiri

Mu Karere ka Nyabihu hagaragaye igitero cy’abagizi banabi bateye ikigo cy’ishuri cya GS Jenda bitwaje udufuni n’imihoro bakomeretsa umuzamu waho n’umutetsi umwe undi mutetsi wari utabaye akizwa n’amaguru nyuma yo gukubitwa bikabije.

Hagati y’aba bagizi banabi bose batari bamenyekana, umwe muri bo ukekwaho kugira uruhare muri iki gitero yamaze gutabwa muri yombi mugihe 5 muri bo batari baboneka ngo bashyirwe mu maboko ya Polisi.

Abagabye igitero babanje gutema umuzamu arabarwanya, umutetsi atababye bamutema mu isura undi mu mutetsi aje baramukubita akizwa n’ amaguru.

Ibi bibaye nyuma y’ iminsi 5 muri aka karere ka Nyabihu habereye igikorwa gikomeye cy’ ubugizi bwa nabi cyo gutema inka 12 z’ uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 10 zigapfa.

Abatemwe bajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Jenda nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Kampire Georgette.

Impamvu y’ iki gitero ntabwo iramenyekana gusa icyamaze kumenyekana ni uko uwatawe muri yombi ukekwaho uruhare muri iki gitero ari uwahoze akora muri iri shuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger