Urukundo

Nusezera umukunzi wawe ukamubwira umwe muri iyi mitoma azaara akwibazaho ijoro ryose

Iyi ni imwe mu mitoma y’akataraboneka ushobora kubwira umukunzi wawe igihe uri kumusezera bikarangira ubaye igice kinini cy’inzozi ze mu ijoro ryose, yaba atanasinziriye akaba akwibazaho.

1. Ndifuza kuba ikiringiti cyawe,

Ku buryo nakabaye nkufubika ijoro ryose,

Ndifuza iyo nzakuba umusego wawe,

Ku buryo wakanshyizeho umutwe wawe,

Iyo nza kuba ipantalo yawe yo kurarana, nari bube nkwegereye cyane,

Iyo nza kuba buri kimwe mu ijoro ryawe disi we!!!

Kubera ko ntashobora kuba na kimwe muri ibi.

Ndifuza kurotana nawe iminsi yose,

Tukajya tubyukana buri gitondo,

Tugasomana mu gitondo kare kare.

2. Uwanjye iteka, uko niko kuri,

Nta wundi, nibyo rwose,

Ntabwo nitaye ku byo kuba naguha ibyanjye byose,

Kugira ngo nguhe umutekano kandi nkurinde mu kobwa wanjye,

N’ubwo nta bicu bisigaye mu kirere muri iri joro,

Nkwifurije ijoro ryiza.

3. Umunsi duhura njye nawe,

Ni wo munsi narahiriyeho,

Kutazigera nkureka ngo ugende.

Byinshi kuri wowe Bimpa ibyishimo n’amahoro,

Bikampa kwizera ko umunsi umwe,

Nzaba nk’ufite ngo umbe iruhande unteteshe,

Mbere y’uko inzozi zanjye ziba impamo rero,

Reka mbe nkwifurije ijoro ryiza Ma.

4. Uri akazuba kanjye,

Uri imirasire y’ukwezi kwanjye,

Ya yindi irasira kuri njye nkumva meze neza,

Nawe ikakugeraho,

Kandi ikakuyobora iteka,

Igafasha umutima wawe.

Mwiza niba ibi utabyumva ngo ubihe agaciro,

Akira agasomyo kanjye nkwifurize ijoro ryiza Ry’ibyishimo,

Undote rukundo.

5. Kuba utuma ubuzima bwanjye bugenda neza,

Bituma umutima wanjye utera neza,

Kuba uzi neza ko ngukunda biranyuzuza,

Ntacyo nabona nagereranya n’umutima wawe,

Ngaho ijoro ryiza rukundo.

6. Bwa nyuma,

Ikizatuma imiraba iboneka,

Ninjye nawe gusa,

Kuko tuzimura imisozi n’ibibaya tubishegeshe,

Dore iki ni cyo gihe cyacu rukundo,

Dukeneye kuba twe, aho ntakizadusubiza inyuma,

Ijoro ryiza Mutima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger