AmakuruUrukundo

Nubona ibi bimenyetso uzamenyeko umukunzi wawe agikururana n’uwo bahoze bakundana

Mu buzima abantu barakundana ndetse byageraho bakaba batandukana baba barabanye cyangwa se batarabana nyuma ugasanga ashatse umugore ariko agakomeza kugira akantu k’urukundo ku muntu bahoze bakundana mbere.

Niho uzasanga abantu bakanyujijeho mu rukundo bakomeje gukururana kandi mu byukuri baratandukanye ndetse barabonye n’abandi bakunzi cyangwa se barashatse abagabo abandi bagashaka abagore, rimwe ugasanga bamwe basenye ingo zabo abandi bagatandukana n’abakunzi babo bitewe no gukururkana nabo bahoze bakundana.

Dore Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umukunzi wawe agikururana nuwo bahoze bakundana:

1. Gukunda kuvuga uwo bahoze bakundana

Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo byashoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atakimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

2. Kugufata nkaho uri guhangana nuwo bahoze bakundana

Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba umugabo w’umugore ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nkaho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye menya ko akimukunda.

3. Gufuhira uwo bahoze bakundana mu gihe amubonanye nundi muhungu

Igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

4. Kuba akibitse impano yagiye ahabwa n’umukunzi wa kera

Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.

5. Gukunda guhura cyane

Bishoboka ko bahurira ahantu runaka cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email. Iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane ariko iyo birengeje urugero bikaba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger