Urukundo

Ntuzatungurwe: Nubona Ibi bimenyetso uzamenye ko waguye mu rukundo n’umuntu runaka utabizi

Hari abantu benshi bibaza niba umuntu ashobora kwisanga yaraguye mu rukund n’umuntu runaka atabanje kubitegura cyangwa ngo abigiremo uruhare rukomeye atereta.

Urukundo ni kimwe mu byiza ikiremwamuntu gihura nacyo, umuntu ururimo neza aba yumva nta bindi byishimo akeneye ku Isi. Umuntu wakunze hari igihe nawe ubwe adahita amenya neza ko ari mu rukundo, bitewe n’uko ataba abasha gusobanukirwa ibiri kumubaho.

Hari ubwo abantu baba baziranye cyangwa ari inshuti, umubano wabo ukagenda ukura kugeza n’aho undi amukunda ndetse akumva babana mu rukundo iteka. Hari ubwo uba wifuza ko umuntu akubera umukunzi ariko ntusobanukirwe neza ibiri kukubaho. Twifashishije urubuga Independent, twabateguriye ibimenyetso byerekana ko ushobora kuba wakunze:

1. Umuhanga amaso cyane

Ikimenyetso nyamukuru kizakwereka ko wakunze umuntu ni ukumuhanga amaso, aho usanga niba muri kumwe ukomeza kumwitegereza ijisho ritamuvaho.

Abahanga mu bijyanye n’urukundo, bavuga ko iyo uri kumwitegereza gutya uba ubona uburyo ari mwiza ndetse utekereza n’ejo hazaza hanyu, kuko uba wumva mwabana ubuzira herezo.

2. Utangira kwica gahunda zawe

Iyo wakunze umuntu uba wumva mwahorana, igihe cyose akubwiye ngo mubonane uhita wemera rimwe na rimwe utarebye no kuri gahunda wari ufite. Iyo mwabonanye ntabwo uba ushaka ko mwatandukana. Hari aho binakwicira indi mirimo wari ufite.

3. Uwo muntu nta kintu kibi akora

Iyo wakunze umuntu uba wirebera ubwiza ndetse n’ibindi bintu byiza akora. Akenshi iyo wakunze umuntu bya nyabyo ntushobora kubona ko hari ikibi akora, ibyo akoze byose uba ubona ari byiza. Ni hahandi n’iyo yakambara imyenda idashamaje kuri wowe uba ubona ari myiza cyane.

4. Ibihe birihuta iyo muri kumwe

Iyo wakunze umuntu murabonana ukabona amasaha ahise ashira, ibi biterwa no kuba uba wumva umwishimiye cyane udashaka kumuva iruhande. Urukundo umukunda nirwo rutuma wumva mwahorana, nta kabuza ibihe bizihuta kuko wumva udashaka ko mutandukana.

5. Uba wumva wamusoma

Ikimenyetso simusiga kizakwereka ko wakunze umuntu ni uko uzifuza kuba wamukoraho no kumusoma, ibi uzabyifuza kuko umufitiye amarangamutima menshi wumva wifuza ko yarenga ubucuti busanzwe mufitanye.

6. Uhora umutekereza

Iyo wakunze umuntu bikomeye ahora mu bitekerezo byawe, uba umwibazaho byinshi, wibaza uko yiriwe n’uko amerewe,… Iki ni ikimenyetso cy’uko wakunze kuko uba uziranye na benshi, iyo hari uguhoramo ni uko aba asobanuye byinshi kuri wowe.

7. Uhora ushaka icyamunezeza

Iyo ukunda umuntu uhora uhangayikishijwe n’icyamushimisha kuko uba wumva niba yishimye nawe wishima, bituma uhora umwifuriza umunezero udashira.

Ubonye ufite umuntu w’inshuti cyangwa muziranye ufiteho aya marangamutima, umenye ko wamukunze kandi wifuza ko yakubera umukunzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger