AmakuruImyidagaduro

Ntimugasabe Imana amafaranga ntabwo ari Bank: Korede Bello

Umuhanzi wo muri Nigeria umaze gukundwa n’abatari bake ku mugabane wa Afurika,Korede Bello, yasabye abantu ko bahagarika ibyo kwirirwa basaba Imana amafaranga kuko atari Bank y’igihugu.

Hari mu butumwa yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abagera kuri 3 700 000, yavuze ko abantu badakwiye kwirirwa batakambira Imana ngo ibahe amafaranga ahubwo ko bakwiye guhaguruka bagakora bitewe n’impano zitandukanye bafite.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yagize ati:” Ahari dukeneye guhagarika gusaba Imana amafaranga, Imana ntabwo itanga amafaranga ahubwo itanga ubushobozi bwo kuyakorera, Imana iguha impano, Imana iguha agaciro n’ibindi wabyaza amafaranga.”

Yakomeje agira ati :”Kandi ntekereza ko mugomba kureka no gusaba amafaranga abantu ahubwo mukwiye kubabaza ibyo mwabakorera bakayabaha. Baza abantu ibibazo wabafasha gukemura, ikintu wabafasha gukora ku buryo bikubyarira amafaranga biturutse ku gaciro baguha bakanagaha ibyo wabakoreye. Mukwiye kurekera gusaba Imana amafranga…Ese Imana ni Central Bank? ”

Nkuko urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza, Korede Bello yavukiye muri Nigeria ahagana mu 1996, ni umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanzi wo mu njya ya R&B, Afrobeats, hip hop na pop, yatangiye gukora umuziki mu 2009 akaba akorera mu nzu itunganya umuziki ya Mavin Records iri mu zikorerwamo n’abahanzi bakomeye muri Nigeria imaze kuba ikimenyabose muri muzika.

Korede Bello yasabye abantu guhaguruka bagakora aho kwirirwa basaba Imana amafaranga

Reaba hano ‘Do like that ‘ ya Korede Bello yarebwe n’abantu barenga miliyoni 80 kuri YouTube 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger