AmakuruImyidagaduro

Ntibyoreshye kwa Chris Brown umaze iminsi avuye muri gereza

Nyuma y’igihe gito umuhanzi Chris Brown amaze arekuwe nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa ashinjwa gufata ku ngufu umugore, Nia Guzman babyaranye umwana w’umukobwa bise Royality nawe yahise yibasirwa n’abajura.

Abajura binjiye mu rugo rwa Guzman ruri muri Los Angeles bamwiba imyenda n’ibindi by’agaciro birimo n’iby’umukobwa we mukuru n’iby’uwo yabyaranye na Chris Brown, Royalty.

Ikinyamakuru TMZ dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu mugore bamwibye ubwo yari yagiye mu baturanyi be.

Inzego z’umutekano zivuga ko zatangiye iperereza ariko ko nta muntu ukekwa cyangwa se ngo habe n’akanunu k’aho zahera zimushaka.

Nia akeka ko yibwe n’umuntu usanzwe azi uko akora. Ibi abishingira ku kuba yarasize televiziyo n’amatara  bicanye ariko ntafunge urugi.

Ingo z’ibyamamare muri Amerika zikunze kugabwaho ibitero n’abajura. Mu minsi ishize, Blac Chyna, Nick Minaj na Drake nabo baribwe.

Nia Guzman yibwe mu gihe yigeze gutangaza ko urugo rwe rutameze neza cyane ko ngo rwinjirirwa kenshi n’insoresore zishaka gufotora umukobwa we, Royalty.

Uwabyaranye na Chris Brown yibasiwe n’abajura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger