Amakuru

NTIBISANZWE : Polisi yasabye abatunze imbwa kuzigurira inkweto !

Polisi yo mu gihugu cy’Ubusuwisi (Swiss) yatangije ubukangurambaga bwiswe ”Imbwa ishyushye” aho iri guhugura abatunze imbwa ku bijyanye no kurinda izi nshuti zabo zigendera ku maguru ane, mu gihe cy’ubushyuhe.

Igitangazamakuru SRF cya leta y’Ubusuwisi kiratangaza ko Polisi yo muri iki gihugu yemeza ko iyo imbwa ikandagiye ahantu hashyushye cyane hashobora kubabaza cyane amajanja yizi mbwa. Abatunze imbwa banasabwa kuziha amazi menshi yo kunywa kandi ntibazisige mu modoka zishyushye.

Imbwa z’ikoreshwa na  polisi yo mu mujyi wa Zurich zambara inkweto za bote kugira ngo zidashya mu gihe ziri kugenda ahantu hashyushye, Igitangazamakuru cya Leta ” SRF ” cyakomeje kivuga ko  “Iyo imbwa iri kugenda kuri kaburimbo ishyushye, ishobora gushya amajanja  cyo kimwe n’umuntu iyo agenda n’ibirenge gusa.”

Ubushyuhe bumaze igihe kirekire i Burayi bwatumye Ubusuwisi bugira imwe mu mpeshyi zishyushye cyane kuva mu mwaka wa 1864. Ubushyuhe bwo mu kwezi gushize kwa Nyakanga bwageze ku gipimo cya dogere zirenga 30. Ibice bimwe na bimwe byo mu Busuwisi byanibasiwe n’ibihe by’amapfa

Michael Walker, umuvugizi wa polisi yo mu mujyi wa Zurich, yavuze ko ubushyuhe bwa dogere 30 ku bantu bushobora kumera nkaho ari ubushyuhe bwa dogere ziri hagati ya 50 na 55 ku butaka ubwo bushyuhe bugatuma imbwa zimererwa nabi.

Polisi kandi yanasabye abantu guha imbwa zabo amazi menshi

Polisi yo mu mujyi wa Zurich iri kugira inama abatunze imbwa kujya babanza kugenzura niba hasi hadashyushye cyane mbere yuko bazijyana ku rugendo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger