AmakuruUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe: Umwana yatangiye gusengwa nk’Imana nyuma yo kuvukana imitwe itatu

Mu gace ka Uttar Pradesh mu gihugu cy’Ubuhinde, haravugwa inkuru y’umugore witwa Pagani wabyaye umwana ufite imitwe itatu ndetse abaturage bahita natangira gusenga uwo mwana ibintu byatangajwe abantu benshi kw’isi.

Nkuko amakuru yakomeje kugenda akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu gihugu cy’Ubuhinde ndetse n’ahandi kw’isi, yagaragaje amafoto ndetse n’amashusho y’uyu mugore ari kumwe n’umwana we yibarutse akavuka afite imitwe itatu ifatanye maze abantu bo mu gace ka Pradesh bahita batangira kumusenga nkaho ari Imana yabo.

Uyu mugore witwa Pagani nyuma yo kwibaruka umwana ufite imitwe itatu, yaganiriye n’itangazamakuru aribwira ko mu gihe yari kunda atwite umwana we nta kibazo kidasanzwe yageze yumva afite kuko byari ibintu bisanzwe ndetse nta kibazo yigeze agira ariyo mpamvu benshi bagiye mu rujijo nyuma y’ivuka ry’uyu mwana.

Abantu batandukanye bagiye bashyira amafoto n’amashusho ku mbuga nkoranyambaga zabo, berekanaga abantu benshi bari kugerageza kwita kuri madamu Pagani ndetse n’umwana we kugira ngo iyi mitwe ye itamubangamira cyangwa se ikagira ikibazo, imitwe 2 y’uyu mwana iteye ku mutwe we wa mbere ndetse yose ifite imisatsi.

Umubyeyi n’umwana bamaze gusezererwa mu bitaro ndetse ubu bari mu rugo. Ababyeyi bombi b’uyu mwana babanje kwanga ko abantu basura uyu mwana we.

Abaturage batuye mu gace ka Pradesh bakaba bavuze ko uyu mwana uyu mugore yabyaye ari imana yaje mu isura nshya byatumye batangira kumusenga ndetse bahuruza n’abandi nabo baza kumusenga ibintu byatangajwe isi cyane bitewe n’imyemerere y’abaturage bamwe n’abamwe batuye mu gihugu cy’Ubuhinde.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger