AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ntibisanzwe! Umunsi wa 12 wa shampiyona usojwe nta kipe yakiriye ibonye insinzi

Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (RPL) wasojwe nta kipe yakiriye ibashije kubona insinzi y’amanota atatu imbumbe. Bimwe mu bintu bidasanzwe byaranze uyu munsi.

Umunsi wa 12 wa shampiyona wasojwe n’umukino wahuje Rayon Sports yari yakiriyemo Police FC zombi zikaba zanganyije 0-0

Umunsi wa 12 watangiye kuwa kabiri aho Gicumbi yari yakiriyemo  APR FC kuri stade Mumena urangira zigabanye amanota atatu nyuma yo kunganya igitego 1-1,

umukino wahuje Espoir FC na Etincelles FC ku i saa 13h00 ni wo wabimburiye imikino yo kuri uyu wa Gatatu aho washoje Espoir itsinzwe na Etincelles FC 2-3 yari yakiriye kuri Sitade ya Rusizi.

Iyindi mikino yabaye ku i saa 15h00 yasize amakipe yose yakiriye (ari mu rugo) yose adatahanye amanota atatu yuzuye.

Umukino wahuje SC Kiyovu yari yakiriye Marines FC yatsinzwe 1-2 kuri Sitade Mumena mu mukino watangiye ku i saa 15h00.

Mukura VS yari yakiriye Muhanga kuri Sitade ya Huye yatsinzwe 1-0 na AS Muhanga. Musanze FC yari yakiriye AS Kigali umukino warangiye amakipe agabanye amanota atatu kuko umukino wasoje ari igitego 1-1.

Umukino wa ’Derby’ wahuzaga amakipe yazamukanye Heroes FC yari yakiriye Gasogi United warangiye Gasogi itsinze 1-0.

Kuri Siade ya Gologota, Sunrise yari yakiriyemo Bugesera Fc naho byarangiye amakipe agabanye amanota atatu nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Umunsi wa 12 wasojwe na Rayon Sports yari yakiriye Police kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho nta kipe yabashije kubona igitego kuko warangiye ari 0-0

Uko Imikino yose y’umunsi wa 12 wa shampiyona yagenze

  1. Gicumbi FC 1-1 APR FC
  2. SC Kiyovu 1-2 Marines FC
  3. Mukura VS 0-1 AS Muhanga
  4. Rayon Sports FC 0-0 Police FC
  5. Heroes FC 0-1 Gasogi United
  6. Musanze FC 1-1 AS Kigali
  7. Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
  8. Espoir FC 2-3 Etincelles FC

[team_standings 61268]

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger