AmakuruAmakuru ashushye

NTIBISANZWE: Mu Rwanda hagiye kubera ibirori rusange by’ukwezi kwahariwe abatinganyi (ababana bahuje ibitsina)

Umuryango w’ababana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ), bagiye kwizihiza umunsi wihariye mu rwego rw’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka “Gay Pride cyangwa LGBT Pride” ubusanzwe kwizihizwa muri Kamena.

Leta yatanze uruhushya kuri iki gikorwa, gusa byemezwa ko cyaba muri Nyakanga, nubwo gishobora gusubikwa kubw’ingamba zo guhashya Covid-19.

Hateganyijwe ibikorwa byo kwishimira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abisanga muri LGBTQ mu Rwanda, ubukangurambaga ku miterere yabo n’ibindi bigamije gutuma Umuryango Nyarwanda ubiyumvamo ndetse ukabakira uko bari.

LGBTQ, bamenyerewe nk’ababana bahuje ibitsina, ni umuryango mugari kuko ababana bahuje ibitsina ari kimwe mu byiciro biwugize, ariko hakabamo n’ibindi byiciro by’abantu bafite ibyiyumviro bitandukanye ku bitsina byabo, buri nyuguti ikaba ihagarariye icyiciro cy’abo bantu.

L ihagarariye Lesbian cyangwa abagore bakunda bakanagirira ibyiyumvo by’imibonano mpuzabitsina (sexual orientation) abandi bagore. G ihagarariye Gay, aho ari abagabo bakunda abandi bagabo.

Ibi byiciro nibyo bizwi cyane ariko hari n’ibindi nka Bisexual (ihagarariwe na B) ikavuga abantu bafite ibyiyumvo ku bantu b’ibitsina byombi, ni ukuvuga ko ashobora kwiyumvamo umugabo mu gihe kimwe, ariko nyuma ibyiyumvo bye bikajya ku mugore.

Hari kandi na T ihagarariye Transgender, ikavuga abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina.

Q igahagarira Queer, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro, ndetse rikanakoreshwa mu gusobanura abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo (Questioning).

Mu Rwanda hamaze kugera umuryango mugari wa LGBTQ ndetse unafite ishyirahamwe rirengera inyungu zawo rizwi nka ’Isange Rwanda’.

Amakuru avuga ko abagize iri shyirahamwe bahabwa ibyo bakeneye mu buzima bwa buri munsi, birimo ubuvuzi bwihariye, ibikoresho byo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzamabitsina, ibikoresho byo kwifashisha mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Bivugwa ko kimwe mu bibazo bigora cyane abagize umuryango wa LGBTQ, ni uburyo bafatwa mu muryango nyarwanda, kuko hari abahisha imiterere yabo kubera kwikanga uburyo bafatwa mu gihe baramuka bayerekanye.

Mu 2013, Ishyirahamwe rya Isange Rwanda riharanira inyungu z’abari mu muryango wa LGBTQ ryatangiye ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha abanyamuryango baryo kwiteza imbere, birimo amahugurwa ku buryo bwo guhangana n’ihezwa ndetse wanashakiye igishoro bamwe mu banyamuryango, ku buryo batangiye ibikorwa by’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, abandi bakinjira mu bikorwa by’ubuhinzi, cyane cyane abari mu cyaro.

Nyuma y’imyaka umunani, umuryango wa LGBTQ mu Rwanda waragutse, kuko nka Isange Rwanda yatangiye ikorana n’amatsinda atatu mu 2013, ariko agenda yiyongera ubu amaze kugera kuri 18.

Ni muri urwo rwego abagize umuryango wa LGBTQ mu Rwanda, bateguye ibikorwa byo gushishikariza Umuryango Nyarwanda muri rusange kubaha imiterere yabo, biteganyijwe kuba mu kwezi kwa Nyakanga niba nta gihindutse, bikazarangwa n’umukino uzahuza abagize umuryango wa LGBTQ n’abanyamakuru ndetse n’ibiganiro.

Ku rwego mpuzamahanga, abagize LGBTQ mu bihugu bitandukanye bagira ukwezi bakoramo ingendo n’ibindi bikorwa bitandukanye, bigamije kugaragaza imiterere yabo ndetse no gusaba abatuye Isi kuyubaha.

Uku kwezi kuzwi nka ‘Gay Pride’ cyangwa ’LGBT Pride’ ku rwego rw’Isi, akaba ari ubwa mbere kugiye kwizihizwa hano mu Rwanda.

Nabonibo Albert, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana uri mu bateguye iki gikorwa, yabwiye Fair Planet ko ibikorwa bya Gay Pride mu Rwanda bizarangwa n’umukino bazakinamo n’abanyamakuru, kuko bifuza kubifashisha cyane mu bukangurambaga bwabo.

Yagize ati: “Turashaka ko itangazamakuru riba igice cy’ingenzi mu bukangurambaga bwacu bwo kumenyekanisha ubuzima bugoye abagize umuryango wa LGBTQ banyuramo. [Turashaka] kwifashisha uburyo bwagutse kugira ngo tugere ku munyamuryango ushobora kuba abayeho afite ubwoba”.

Amakuru avuga ko uyu Muryango wari wasabye Leta y’u Rwanda kubaha uburenganzira bwo gukora urugendo mu kwizihiza Ukwezi kwabo nk’uko bisanzwe bigenda ahandi, ariko ubu burenganzira ntibabuhabwa ariko bahabwa ubwo gutegura umukino ndetse no kuzakora ibiganiro bitandukanye.

Nabonibo yavuze ko n’ubwo batabonye uburenganzira bwo gukora urugendo bifuzaga, bishimiye kuba barahawe uburenganzira bwo gukina, ndetse bumva impamvu Leta yabikoze, na cyane ko igice kinini cy’Abanyarwanda kitarumva imiterere yabo.

Nabonibo yavuze ko mu biganiro bategura, bazaganira n’inzego zirimo iza Leta, iz’umutekano ndetse n’izindi zifata ibyemezo, kugira ngo bakomeza gushyiraho uburyo bwiza bw’imikoranire, ku buryo umubano w’impande zombi uzakomeza kugenda neza.

Mu 2019, Nabonibo yaratoboye avuga uko yumva imiterere y’umubiri we, bimugiraho ingaruka kuko yirukanywe ku kazi, ndetse agacibwa n’inshuti ze.

Yavuze ko n’ubwo ibyo byamuciye intege, yiyemeje kureka kubaho yihishe, ati: “Nafashe icyemezo cy’uko ntagomba gusubira inyuma. Nagombaga gukomeza umutima ku bwanjye n’abandi bashaka kubaho mu buzima busanzwe nta bwoba”.

Icyo gikorwa kizaterwa inkunga n’Umuryango wa AllOut Uharanira Inyungu z’abagize Umuryango wa LGBTQ ku rwego rw’Isi, ndetse ukaba waranateye inkunga ibikorwa nk’ibi mu bihugu birimo Uganda na Eswatini.

Sobanukirwa: Ese umugabo usiramuye n’udasiramuye bumva uburyohe kimwe mu mibonano mpuzabitsina?

Afghanistan: Abasirikare barenga 1,000 ba Leta bahunze nyuma y’imirwano yabahuje n’Abataliban

Twitter
WhatsApp
FbMessenger