Utuntu Nutundi

Ntibisanzwe: Mu Rwanda hageze umukufi urinda indwara ndetse uwambaye agahorana itoto

Kugeza ubu abantu benshi bizera ko ikintu gishobora kurinda indwara ari ukwirinda ibishobora kwanduza ariko nanone guhorana itoto ku bageze mu zabukuru ntibivugweho rumwe bamwe bakabyemera abandi ntibemeranye nabyo , gusa kugeza ubu mu Rwanda hageze umukufi ushobora kukurinda indwara ndetse no mu busaza bwawe ugahorana itoto.

Ushobora kuvuga ko ari amakabyankuru, oya ntabwo ari ko bimeze kuko uko iminsi igenda yicuma iterambere rigenda rizana uburyo bushya bwo gukora ikintu runaka hifashishijwe ikoranabunga, kubera ko ikoranabuhanga rigendana no kubaka inganda zigezweho, ubu hatangiye gukorwa uwo mukufi mu rwego rwo gufasha abantu kwirinda indwara zitandukanye.

Uyu mukufi wagejejwe mu Rwanda na Horaho Life, ukoranye ubuhanga kuko urinda umuntu kuba yafatwa n’indwara ndetse yanagera mu za bukuru akagaragara nkaho akiri muto, mu Kiganiro na Teradignews.rw,  Horaho Life yemeza ko uyu mukufi ukora kandi ukaba wizewe kuko ukoranye imyunyungugu ikora ibyo twavuze haruguru.

Uyu mukufi ukoranye ikoranabuhanga rihambaye, ukozwe mu myunyungugu itandukanye ndetse no mu butare (negative irons), ukaba ukorwa n’uruganda rwo mu Bushinwa. Iyo wambaye uyu mukufi mu ijosi cyangwa se ukawutwara mu mufuka, uba umeze nk’uwibereye mu mazi. Umubiri wawe uhora utohereye, ufite imbaraga kandi imbaraga zitangwa n’uyu mukufi nta ngaruka mbi zigira ku buzima bwawe.

Uretse kuba uyu mukufi ushobora kukurinda kurwaragurika bya hato na hato ariko, unatuma amaraso atembera neza mu bice bitandukanye by’umubiri, kugabanya uburibwe mu mubiri, utuma uturemangingo two mu mubiri tubona imbaraga bityo tugakora neza umuntu agahorana ubuzima bwiza, iyo wambaye uyu mukufi kandi ntabwo usazira imburagihe,ahubwo uhorana itoto. Ku bantu bagira ikibazo cyo kubura ibitotsi,kwambara uyu mukufi ni byiza kuko icyo kibazo gihita gikemuka.

Kubera akamaro uyu mukufi ufitiye umubiri, umuntu wese yawambara ariko ku mwana umwana uri hasi y’imyaka itandatu we ntabwo yawambara. Uyu mukufi ukaba ugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo inane (80 000Frw).

Mu gihe waba ushaka uyu mukufi wawusanga aho ivuriro Horaho Life ikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3, umuryango wa 302 na 301, cyangwa se ugahamagara nimero ya telefoni 0789433795/0726355630.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger