AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Ntibisanzwe: Abapasiteri babiri b’abagore basezeranye kubana akaramata (Amafoto)

Uko iminsi igenda yicuma niko ibikorwa by’abakundana bahuje ibitsina nabyo bigenda byiyongera ndetse bigaragara cyane ko byamaze no kwirakwira mu bihugu bitandukanye kw’isi ndetse ni nako abantu benshi bagenda babyinjiramo.

Mu gihugu cy’Ubufaransa haravugwa inkuru itangaje cyane aho abapasiteri 2 b’abagore bari basanzwe bakundana kandi bahuje ibitsina bafashe umwanzuro wo gusezerana bakibanira akaramata.

Ibi birori byabaye tariki ya 24 Nyakanga 2021 bibera mw’itorero ry’Abaporotesitanti bita (EPUdF) bo mu gihugu cy’Ubufaransa aho aba bombi basanzwe basengera ndetse ari n’abapasiteri, bakaba barahisemo kwiyemeza kubana akaramata aho umwe agomba kuzaba ari umugabo mu gihe undi agomba kwitwara nk’umugore.

Aba bapasiteri basezeranye umwe yitwa Émeline Daudé w’imyaka 33 y’amavuko ndetse na Agnès Kauffmans w’imyaka 31, ibirori by’ubukwe bwabo byabereye mu ibanga imbere y’abakirisitu babo mu murusengero rwa Maguelone mu Mujyi Montpellier wo mu majyepfo y’Ubufaransa.

Ubukwe bwabo bukaba bwatashywe n’abantu benshi biganjemo abasegera muri iri torero aho wabonaga bose bafotora buriwese ashaka gutahana agafoto k’urwibutso.

Agnès ashimangira ati”Nuburyo bwo kuvuga ko turi couple nk’abandi turishimye cyane ko tubaye umwe”.

Aba bombi bivugwako bahuye ubwo bose batangiraga kwiga ibya tewolojiya,nyuma urukundo rwabo rwaje gukomera kugeza ,ubwo bemeranyije kubana ,umwe akaba umugabo undi akaba umugore n’ubwo bose ari abagore.
Mu mwaka 2015 nibwo Itorero ry’Abaporotesitanti mu Bubufaransa ryemeje kumugaragaro ishingiranwa ryemewe ry’ababana bahuje ibitsina.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger