Amakuru ashushyePolitiki

Ntibikiri ngombwa kujya gushaka ibyangombwa mu bayobozi, ni ku Irembo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko ikoranabuhanga rigiye kurandura ibibazo by’imitangire mibi ya serivisi yakunze kuvugwa mu nzego za Leta kuko uburyo bwa Irembo bwongerewe ubushobozi ubu bugiye kujya bufasha umuturage kuzibona 100% atiriwe ava aho ari.

Ikigo cya Leta gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ‘Irembo’ cyatangiye kwimurira zimwe muri serivisi gitanga ku rubuga rushya rwifashisha uburyo bwiswe ‘IremboGov 2.0’ bwitezweho kurushaho korohereza abaturage basiragiraga bajya mu nzego zitandukanye kwaka ibyo basabye banyuze ku ‘IremboGov’.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’iki kigo bwatangaje ko kuvugurura uburyo n’imitangire bya serivisi za ‘IremboGov’ bizarushaho gushingira ku muturage kandi binamworohereze gukoresha urubuga rwa ‘IremboGov’ ndetse bigabanye n’umubare wa bimwe mu byangombwa yasabwaga kuko amakuru azajya aba yahurijwe hamwe.

Umuyobozi wa ‘IremboGov’, Faith Keza, avuga ko itandukaniro riri hagati y’urubuga rushya n’urwari rusanzwe rukoreshwa, ari ibyasabwaga umuturage mbere yo guhabwa serivise yasabye, kuko ubusanzwe inzego zigira uruhare mu gutanga serivise za ‘IremboGov’ buri rumwe rwabikoraga ku giti cyarwo.

Ati “Ubu icyo turi gukora ni ugushyiraho uburyo bworoshye ku buryo ibyo umuturage asabwa tuzabihuriza hamwe ntazongere gusiragizwa mu nzego zitandukanye.”

Mu byitezwe guhinduka kuri serivise zashyizwe ku rubuga rushya harimo ko nta ngendo umuturage azongera gukora ajya kwakira ibyangombwa yasabye ku biro ndetse nta n’impapuro zizaba zikenewe kuko icyangomwa cyasabwe kizajya cyohererezwa nyiracyo mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri email ye cyangwa akaba yasubira ku rubuga rwa ‘IremboGov’ akagikuraho.

Ikindi kandi ni uko nta gihe ntarengwa icyangombwa kizajya kimara gifite agaciro nk’uko byari bisanzwe nko ku cyemezo cy’amavuko cyabaga gifite igihe cy’amezi atatu.

Uburyo bwo gusaba ibyemezo nabwo bwagabanyirijwe urugendo byanyuragamo, bishyirwa mu ntambwe eshatu, aho umuturage azajya asaba icyemezo, kigasuzumwa, ubundi akishyura. Ibi ngo bizajya bikorwa kuri serivise zimwe na zimwe aho bishoboka.

Uburyo bwo gusaba umuturage kugira ibyangombwa yohereza ku rubuga nabwo bwakuweho, kuko ngo amakuru yose arebana n’usaba ibyangombwa azajya akurwa mu zindi nzego za leta ziyafite mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, wari witabiriye imurika ry’uru rubuga, yavuze ko ikigambiriwe ari ugufasha umuturage kwiyakira serivise ikamugeraho nta wundi muntu bimusabye ko agomba guhura na we mu gihe afite mudasobwa cyangwa telephone na internet.

Ati “Birashoboka ko nitubasha no kuvugurura biruseho imikorere n’imikoreshereze y’urubuga ‘IremboGov’, bikaba byageza ku buryo bwa ‘IremboGov 3.0’, hari ibyitwa serivise ubu bitazaba bikenewe, urugero nko kwaka icyemezo cy’amavuko, kuko amakuru yose azaba afitwe na buri rwego rwa leta ruyakeneye.”

Serivise zahereweho ni izitangwa n’inzego z’ibanze zigengwa na Minisitieri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kuko arizo zisabwa n’abaturage benshi ugereranyije n’izindi.

Icyemezo cy’uko umuntu yashyingiwe, icy’amavuko n’icy’uko umuntu akiri ingaragu ni byo bisabwa n’abaturage benshi kuko byihariye hejuru ya 20% bya serivise zose zisabwa hifashishijwe ‘IremboGov’.

Mu bakozi ba leta 3000 bakoresha urubuga rwa ‘IremboGov’ buri munsi bafasha abaturage, 60% ni aba Minisitieri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, mu gihe iyi minisiteri nayo iri kurushaho kuvugurura serivise zayo zigashyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, na we yavuze ko hari ibintu bibiri bikomeye kuri guverinoma y’u Rwanda byose bigamije guteza imbere no gufasha umuturage mu mibereho ye ya buri munsi, birimo kugira imiyoborere ishingiye ku muturage kandi imuha serivise yifuza mu buryo bwihuse bushoboka.

Ikindi ngo ni uguteza imbere ikoranabuhanga mu iterambere na gahunda zose za guverinoma.

Ati “Ubundi izi serivise zitwaga ko zitangirwa ku ikoranabuhanga, nazo hari aho zatangwaga igice, kuko zari zigisaba umuturage kujya kuzana icyangombwa yatse mu buyobozi, ariko ubu buryo bushya bwaje buzarushaho guhuza no gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Leta ndetse no kunoza ireme rya serivise zitangirwa ku ‘IremboGov’.”

Ubuyobozi bwa ‘IremboGov’ buvuga ko buteganya kongera serivise zisaga 100 ku rubuga rushya, ku buryo mu mezi make ari imbere serivise zose za Leta zizaba zashyizweho mu buryo buzorohereza abaturage bose nta n’umwe uhejwe.

Mu rwego rwo gusigasira umutekano w’imyirondoro y’abakoresha urubuga rwa ‘IremboGov’, konti zari zarafunguwe n’abaturage ku rubuga ‘IremboGov’ zizakurwaho buri wese asabwe kurema indi nshya.

Urubuga ‘IremboGov’ rwatangijwe muri Nyakanga 2015; mu ntego zarwo harimo ko serivise zose zitangwa na leta zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’umuturage umunsi ku wundi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger