AmakuruImikino

Ntaribi Steven wahoze arindira APR FC yibarutse imfura nyuma y’amezi 3 akoze ubukwe

Uwahoze ari umuzamu w’ikipe ya  APR FC Ntaribi Steven n’umufasha we Ndizeye Umwali Gretta baraye bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi 3 barushinze.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Ntaribi Steven yashimiye Imana ku bw’inshuti magara imuhaye, yagize ati“urakoze Mana kumpa inshuti magara.”

Yakomeje kandi anashimira umugore we, Gretta aho yavuze ko ntacyo yabona amuha. Yagize ati“nta kintu mfite cyo kuvuga uretse gushimira Nyagasani na we ku mpano nziza mumpaye.”

Nyuma y’imyaka igera kuri 3 bakundana, tariki ya 27 Nyakanga 2019, Ntaribi yashyize ivi hasi maze asaba Gretta ko yazamubera umugore.

Tariki ya 3 Ukwakira 2019 aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bahamya ko bazatandukanywa n’urupfu, ni mu gihe ubukwe nyir’izina bwabaye tariki ya 5 Ukwakira 2019.

Ntaribi Steven yibarutse umwana w’imfura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger