AmakuruPolitiki

“Ntadukunda natwe ntitumukunda” Uburusiya bwishimiye kwegura kwa Boris Johnson, Ukraine iririra mu myotsi

U Burusiya bwashimishijwe n’iyegura ry’uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari ukomeje gushyigikira Ukraine mu ntambara irimo n’icyo gihugu.

Nyuma y’uko Johnson amaze kwegura, Umuvugizi wa Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko Johnson yagaragaje ko yanga u Burusiya mu gihe yamaze ku buyobozi, ati “Ntabwo adukunda, kandi natwe ntitumukunda.”

Ku rundi ruhande, Umuvugizi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, nawe yishimiye aya makuru, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko umuntu wifuza ‘gusenya u Burusiya azabigiriramo ibibazo.’

Ambasade y’u Burusiya mu Bwongereza nayo yanditse ku butumwa bwari buherutse gutangazwa n’Ikinyamakuru Bloomberg, aho Johnson yavugaga ko yifuza kuzaba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza kugera muri za 2030, barandika bati ‘ibintu bishobora kuba byaragenze nabi.’

Mu gihe mu Burusiya bari kubyinira ku rukoma, muri Ukraine ibintu ni amarira gusa. Johnson yari yarigaragaje nk’umwe mu bayobozi bashyigikiye cyane Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya.

Niwe muyobozi wa mbere wo mu bihugu bigize G7 wasuye Ukraine, akaba n’umwe mu bakomeje gusaba ko icyo gihugu kigezwaho intwaro nyinshi, ndetse anafata iya mbere muri urwo rugendo, aho ku ngoma ye, u Bwongereza ari kimwe mu bihugu byari bimaze kohereza intwaro nyinshi muri Ukraine.

Ibi kandi byatumye uyu muyobozi akundwa cyane muri icyo gihugu, aho abarenga 90% bavuze ko ari we muyobozi mpuzamahanga bakunda.

Perezida Zelensky wa Ukraine nawe ntiyahishe umubabaro yatewe n’iyegura ry’uyu mugabo, aho yavuze ko yari inshuti ya Ukraine, ndetse anasaba ko inkunga yatangwaga n’icyo gihugu idahagarikwa.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bombi bari bamaze kuba inshuti, ndetse na mbere yo kwegura, aba bagabo bombi bagiranye ibiganiro kuri telefoni.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger