AmakuruAmakuru ashushye

Nta mukozi ugomba guhembwa munsi y’amafaranga 1 400

Mu Rwanda hagiye gusohoka itegeko rigena umushahara fatizo mushya aho nta mukozi uzajya akorera amafaranga ari munsi y’i 1400 ku munsi , ibi bikaba bikubiye mu itegeko rishya rigenga umurimo riheruka gusohoka.

Nyuma y’iminsi mike iri tegeko rishya risohotse, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo mu Rwanda, Musonera Gaspard, avuga ko n’iteka rya minisitiri ushinzwe umurimo, rishyiraho umushahara fatizo riri mu nzira.

Hashize imyaka 44 mu Rwanda umushahara fatizo ari amafaranga 100 ku munsi kandi nawo wabarirwaga gusa abakora imirimo yanditse.

Bitandukanye n’itegeko rishya ryaje ku wa 6 Nzeri 2018, rivuga ko n’abakora imirimo itanditse bawushyirirwaho.

Nk’uko tubikesha Rwanda Today, umushinga w’iryo teka uteganya ko amafaranga umukozi adashobora kujya munsi mu kazi mu Rwanda yikubye inshuro 14.

Umugenzuzi Mukuru w’Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Hobess Nkundimana, yagize ati “Hari ibyifuzo byinshi ku mushahara-fatizo ariko twemeranyije 1400 Frw nk’umushahara-fatizo ku munsi, umushinga w’iteka rya Minisitiri washyikirijwe Inama y’Abaminisitiri ishobora kuwemeza cyangwa ikawuhindura.”

Itegeko rishya ry’umurimo riteganya ko umukozi wese mu Rwanda anemerewe ikiruhuko, ubwiteganyirize bw’abakozi n’ibindi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger