AmakuruImyidagaduro

Nsengiyumva “Igisupusupu” ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana yakatiwe

Umuhanzi Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kugira ngo hakorwe neza iperereza ku byaha ashinjwa byo  gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 n’icyo gukoresha umwana imirimo ivunanye.

Nsengiyumva yafashwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB tariki 30 Kamena 2021, nyuma y’iminsi 12 yari amaze yihishahisha.

Ibi byaha akurikiranyweho byabereye mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Kiziguro tariki 18 Kamena 2021.

Nyuma yaje gushyikirizwa Ubushinjacyaha, nabwo butanga ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Kiramuruzi.

Amakuru avuga ko Nsengiyumva Francois yitabye urukiko akaburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Ku wa Mbere tariki 26 Urukiko rw’Ibanze rwa Kiramuruzi rwategetse ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Itegeko riteganya ko gusambanya umwana bihanishwa ingingo ya 133 ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe k’uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw


Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger