Amakuru

Nsekerabanzi n’umugore we muto bafunzwe bazira kwica umugore mukuru bakamushyingura mu rugo

Umugabo witwa Nsekerabanzi Bahiza n’umugore we muto Nyiransabimana Fillette bari mu maboko y’ubugenzacyaha bakekwaho kwica Nyirantezimana Farida w’imyaka 28 wari umugore mukuru, bakamushyingura mu rugo.

Byamenyekanye ubwo abaturage bo mu murenge wa Rubavu, mu kagali ka Byahi batangiraga kwibaza aho Nyirantezimana aherereye, umugabo akajya ababwira ko yataye urugo.

Abaturage bakomeje kugira amakenga bamenyesha inzego z’umutekano. Ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashakishaga mu byobo bifata amazi biri imbere y’inzu abafashwe babagamo.

Bivugwa ko nyakwigendera yaburiwe irengero tariki 15 Nyakanga umwaka ushize. Abaturanyi bavuga ko batanze amakuru nyuma yo kumva umunuko waturukaga muri urwo rugo abakekwa babagamo.

Bivugwa ko bamwiciye mu rugo umugabo yari yaramutayemo, bakaza kumushyingura imbere y’aho babaga.

Umuvugizi wa RIB, Umuhoza Marie Michelle yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje.

Yagize ati “Tumaze iminsi dushakisha amakuru nyuma y’uko nyakwigendera abuze nuko umugabo akajya avuga ko yataye urugo akajya i Bugande. Tugendeye ku makuru uyu munsi nibwo twabonye umurambo wa nyakwigendera mu cyobo bari baramushyizemo, umugabo n’umugore barafunzwe mu gihe iperereza rigikomeje”.

Umugabo yari amaze iminsi afunzwe akekwaho kwica umugore we mukuru. Umugore we muto amaze kubona ko bavumbuye aho nyakwigendera yari ashyinguye, nawe yahise yemera icyaha nubwo mbere yari yabihakanye.

Ubwo nyakwigendera yaburirwaga irengero, umugabo yahise ajya kuzana abana batatu bari barabyaranye, atangira kubarera we n’umugore muto. Umugore muto we nta mwana yari afite.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger