AmakuruImikino

Nyuma ya Papy, Issa Bigirimana na we yerekeje muri Young Africans

Ikipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze gusinyisha rutahizamu Issa Bigirimana wakiniraga ikipe ya APR FC, nyuma y’amasaha make isinyishije Sibomana Patrick bita Papy wakiniraga ikipe ya Mukura VS.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Young Africans.

Issa Bigiririmana wavukiye mu gihugu cy’u Burundi, yafashe icyemezo cyo kujya kumvikana na Young Africans ubuyobozi bwa APR FC yakiniraga butabizi, nyuma yo kwimwa umwanya wo gukina n’Umutoza Zlatko Krmpotic.

Asanze muri Tanzania Sibomana Patrick na we waraye asinyiye Young Africans amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi kipe yo muri Tanzania yanamaze gusinyisha  Umunya-Ghana Lamine Moro wakinanaga na Faustin Usengimana muri Buildcon FC yo mu gihugu cya Zambia.

Papy na Issa bazanze muri Tanzania abandi Banyarwanda bahakina barimo Meddie Kagere na Haruna Niyonzima bakinira ikipe ya Simba SC.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger