AmakuruImyidagaduro

Nirere Shanel yatangije gahunda ikangurira abantu kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo

Nirere Shanel yatangije gahunda nshya ‘AturaCampain.’ ikangurira abakobwa, abagore n’abagabo kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo n’ingaruka ritera , ibi byaturutse ku ndirimbo ye nshya amaze iminsi ashyize ahagaragara yise “Atura”

Shanel benshi bamenye mu muziki nka Miss Shanel indirimbo ye “Atura” ikomeje gutuma benshi bavuga ubuhamya bushingiye ku ihohoterwa ribera mu ngo.

Iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa buvuga ku guhashya ihohoterwa ribera mu ngo cyane cyane irikorerwa abagore, rituma umugore yibagirwa uburenganzira bwe akumva ko ariko zubakwa.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 19 Mata 2019 aho uyu muririmbyikazi agaragaramo nk’umukinnyi w’imena ndetse n’ umukinnyi wa filime, Daniel Gaga [ benshi batazira Ngenzi], Mukakamanzi Beata [Uzwi nka Mama Nick muri City maid] ndetse na Nkota Eugene uri mu bakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda.

Nirere Shanel yavuze ko amaze kwakira ubutumwa bwa benshi buturutse kuri iyi ndirimbo ye nawe , kuri ubu  abusangiza abandi kugira ngo yerekane ko atari urwumwe kandi  ko ihohoterwa rikorwa mu ngo mu buryo bwinshi butandukanye rikangira n’ingaruka nyinshi kuva k’umugore urikorerwa no kugeza ku bana ku babafite.

Bumwe mu buhamya Shaneel yakiriye akabushyira ahagaragara harimo ubw’ uwitwa Patrick w’imyaka 29 yagize ati“Nakuze bambwira ko data yajyaga akubita mama. Batandukanye mu 1992 kugeza n’ubu sindamubabarira.”

Nyuma y’ubu butumwa n’ubundi yakiriye ubundi bwa benshi bamubwira ko bari barabuze aho bahera abandi ntibanatinye kumubwira ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo ye ‘Atura’ ari bwo buzima babayeho.

Ibi byatumye uyu muhanzikazi afata icyemezo cyo gutangiza gahunda yise  ‘Atura Campain’ igamije gukangurira abantu kuvuga ihohoterwa ribera mu ngo n’ingaruka ritera no kudahishira amarorerwa agukorerwa ngo aha udasebya umuryango.

Nirere Shanel kuri ubu aba mu Bufaransa n’umuryango we, ni umwe mu bahanzi bubatse izina rikomeye mu muziki nyarwanda mu myaka yashize kugeza n’ubu , yakoze indirimbo zitandukanye nka ‘Nakutaka’ yakoranye n’umuhanzi Wyre, ‘In love’ yakoranye na Rafiki, ‘Ndarota’ yamumenyekanishije birushijeho, ‘Ubufindo’ n’izindi nyinshi.

Nirere Shanel usibye kuririmba ni n’umukinnyi wa filime wabigize umwuga
Bumwe mu buhamya Nirere Shanel yashyize ahagaragara bwaturutse ku bakunzi be

Nyuma yo kumva ubutumwa buri muri iyi ndirimbo “Atura” benshi bakomeje kugenda baha ubuhamya Nirere Shanel bujyanye n’ihohoterwa rikorwa mu ngo binyuze mu bukangurambaga yatangije ku mbuga nkoranyambaga yise #AturaCampain.
Nirere Shanel ku bw’indirimbo ye ‘Atura’ yatumye benshi bamwandikira batura bagatanga ubuhamya bwabo ku ihohoterwa ribera mu ngo aho guheranwa naryo

“Atura” Indirimbo uyu muhanzikazi aherutse gushyira hanze yiganjemo ubutumwa buvuga ku guhashya ihohoterwa ribera mu ngo,  iyi ndirimbo wayumva unyuze hano  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger