AmakuruIbitekerezo

Nkunda gusomana ariko iyo mbikoze cyane iminwa irandya kandi kubireka byarananiye-Nkore iki?

Muraho neza! Nitwa Claire ntuye mu mujyi wa Kigali, ndi umukobwa abahungu benshi barangarira kuko Imana yangiriye ubuntu indemana ikimero n’uburanga ku buryo ntatinya kuvugabko nujuje ibintu byinshi bikurura abagabo.

Nubwo abagabo benshi baba bifuza ko dukundana, akenshi nihagararaho ariko ntababeshye rimwe na rimwe hari abo nemerera bitewe n’uko ntashobora kumara amasaha abiri ntasomanye n’umuhungu ngo numve ntuje.

Akenshi nkururwa n’iminwa y’abahungu ku buryo hari uwo mbona nkumva najya kumwisabira ko twabikora wenda nk’iminota 15. Ni ibintu nisanzemo kuburyo kubivamo byananiranye kandi burya iyo mbikoze wenda nk’inshuri 10 ku munsi numva bidahagije ariko iminwa ikandya nkumva nakwirirwa nyishimagura.

Uku iminwa igenda indya bintera ingaruka z’uko nyishima bya hato na hato, ugasanga rimwe ikunze gushishuka cyangwa gucikaho ibisebe andi amaherezo nkumva ngikeneye gusomana n’undi muntu.

Nanditse mbasaba ibitekerezo, niba hari uwaba afite inama yamfasha gukemura iki kibazo, yayimbwira nkareba ko byibuze hari mpinduka nkeya nagira kuko kuvuga ngo byahita bikemuka burundu nanjye ndabizi ko bitoroshye.

Ndabashimiye kandi nizeye ko ibitekerezo byanyu birambera ingirakamaro. nurakoze ni inshuri yanyu ibakunda cyane Claire.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger