AmakuruImikino

Niyonshuti Modeste umaze amezi arindwi yaravunitse aratabaza ikipe ye ya Sunrise

Niyonshuti Modetse usigaranye amasezerano yamezi abiri mu kipe ya Sunrise, aratabaza iyi kipe y’i Nyagatare ngo imuvuze imvune yagize muri Nyakanga umwaka ushize bikarangira abuze uwayimuvuza kugeza magingo aya. Avuga ko haramutse nta gikozwe byarangira kariyeri ye ya ruhago irangiye burundu.

Mu kiganiro uyu musore yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko yavunikiye mu mukino wa 1/2 cy’irangiza Sunrise yasezereyemo ikipe ya Bugesera, gusa magingo aya akaba atarabona ubuvuzi bw’iriya mvune yagize mu ivi.

Niyonshuti avuga ko mu gihe shampiyona ya 2018/2019 yari hafi gutangira, Sunrise yamufashije guca mu cyuma ngo barebe ikibazo afite bikarangira abwiwe ko agomba kubagwa.

Uyu musore ushigaje amasezerano y’amezi abiri muri Sunrise, afite impungenge z’uko areba agasanga nta kerekezo cy’ubuzima afite, bijyanye n’uko nta kintu na kimwe yakwikorera ku giti cye. Avuga kandi ko Sunrise yakamufashije na yo itamwegera ngo ibe yamufasha.

Ati” Mu by’ukuri murabona ko shampiyona yo mu Rwanda ishigaje amezi abiri, kandi Contat yanjye izaba irangiye. Rero nk’ubu ngubu nkanjye iyo ndebye, mba mbona nta kerekezo cy’ubuzima kuko ubu ngubu mfite ikibazo mu ivi, nta kintu na kimwe nakwikorera, kandi na Sunrise ndabona batanyegera ngo bambwire uko ibintu bimeze, mu by’ukuri namwe murumva ko mbabaje.”

Niyonshuti avuga ko agerageza kwegera Sunrise ngo ibe yamufasha, ariko bikarangira nta cyo imubwiye. Ashengurwa cyane no kubona Abakinnyi nka Ndayishimiye Celestin na Tresor Ndabarasa barabazwe, ariko we akabura uwamufasha kandi yaravunitse mbere yabo. Ikindi kandi nta bushobozi afite ngo abe yakwivuza ku giti cye.

Modeste arasaba arasaba ikipe ye ya Sunrise bamuvuza; bakamuha icyizere cy’ubuzima dore ko ngo ari umukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina mu makipe makuru atandukanye hano mu Rwanda igihe cyose ari muzima.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger