AmakuruImyidagaduro

Niyonizera Judith wahoze akundana na Safi yavuze byinshi ku rukundo rwabo anakomoza kuri Parfine bahoze bakundana

Niyonizera Judith wakoze ubukwe n’umuhanzi Safi Madiba bikavugwa ko yateye gapapu Umutesi Parfine wari usanzwe ukundana n’uyu muhanzi, avuga ko atazi uyu mukobwa ndetse bataranahura, gusa ngo nyuma y’ubukwe baje kuvugana kuri telefoni.

Inkuru y’ubukwe bwa Safi na Niyonizera Judith, ni imwe muzigaruriye imitwe y’itangazamakuru mu Rwanda mu mpera za 2017 kuko uyu muhanzi yari amanyerewe ari mu rukundo na Umutesi Parfine, benshi batunguwe no kubona atari we bagiye gukora ubukwe.

Kimwe mu byagarutsweho cyane, ni uko uyu muhanzi yaba yari akurikiranye amafaranga ya Judith ndetse no kuba yabona Visa yo kujya muri Canada, Judith akaba yabwiye ISIMBI Tv ko atari byo kuko Safi yigeze no gushaka ko babana batarakora ubukwe.

Mugusubiza yagize ati”Oya ntabwo ari amafaranga yaduhuje. Ndibuka ko tukimenyana, tumaze gukundana yarambwiye ngo tubane tudakoze ubukwe, mboneraho no kubwira abantu bavugaga ko ari Visa yashakaga ngo ajye muri Canada, siko mbitekereza, we yarambwiye ngo gusezerana isezerano rya mbere ni iryo mu mutima, njye namubwiye ko ngomba kwereka ababyeyi banjye ibirori arabyemera kuko yankundaga.”

Avuga ko yatangiye gukundana na Safi muri 2015 ariko akaba yari yaratandukanye na Umutesi Parfine, rero akaba atarakundanye na we akiri mu rukundo na we nk’uko byavuzwe.

Ati “Mbere tugihura yarambwiye ngo dukundane ndanga, ndagenda nkundana n’undi muntu wa hano ariko biza kwanga, nyuma nza mu Rwanda na we ibye na Parfine ntibyaza gukunda, nibwo yansabye kuza kunsura mu rugo, abantu barahurura, rero yaje kunshyira ku ruhande ambaza niba hano harimo umuntu mubwira ko byarangiye na we ambwira ko na we uwo bari kumwe byarangiye.”

Igihe cyo gukora bukwe mu Kwakira 2017 kiragera, ariko hari amagambo menshi bavuga ko Safi amukurikiyeho amafaranga akaba ari nayo mpamvu yatandukanye na Parfine, ibi byose byavugwaga byatumye yumva yasubira muri Canada adakoze ubukwe.

Ibyo kuba hari umugabo yaba yaribye amafaranga muri Canada, bari barashakanye akayazanira Safi, yavuze ko atari byo kuko utakwiba amafaranga muri Canada ngo ntufungwe.

Agaruka ku mubano we na Parfine, yavuze ko nta mubano bafitanye kuko bataziranye, gusa ngo bigeze kuvuganaho amubwira ko nubwo bavuze ko yamutwaye umugabo we atari amuzi.

Ati “None se turaziranye? Ntabwo tuziranye, wabana n’umuntu mutzaranye? Nta kibazo gihari pe, twigeze kuvugana rwose mbana na Safi, turandikirana, tunabivuganaho ibyo bintu, bavuze ko nagutwaye umugabo, ntabwo nari nkuzi, kandi uko ni ukuri, nabibonye kuriya sinajyaga ndeba no mu itangazamakuru ngo ndebe ibyo banditse.”

Nyuma y’uko Safi ageze muri Canada asanzeyo umugore we haje kuza inkuru muri Kanama 2020 ivuga ko batandukanye, Judith ibi yirinze kuba yagira icyo abivugaho, yavuze ko ibyo ari ibivugwa kandi havuzwe byinshi bitari ukuri.

Niyonizera ahakana ko Safi atanukurikiyeho amafaranga cyangwa Visa
Umutesi Parfine wahoze akundana na Safi Madiba
Twitter
WhatsApp
FbMessenger