AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Niyihe nyungu u Rwanda rufite mu bufatanye n’ibihugu biri mu nzira y’iterambere

U Rwanda rukomeje ubufatanye n’ibihugu biri mu nzira y’iterambere buzwi cyane nk’”Ubutwererane bw’Amajyepfo” (South-South Cooperarion) bufatwa nk’ubwagutse kandi butanga inyungu nyinshi ugereranyine n’ubufatanye bumaze igihe kinini aho ibihugu byateye imbere bigenera inkunga zitandukanye ibihugu bikennye (North-South cooperation).

Hari amahirwe menshi ari mu bufatanye bw’ibihugu bicyiyubaka haba muri Politiki, ubukungu, imibereho myiza, umuco, ibidukikije, umutekano n’ikoranabuhanga hagamijwe by’umwihariko gukemura ingorane ibyo bihugu bihuriyeho n’izigira ingaruka ku iterambere ryubakiye ku mahirwe bisangiye.

Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bisangiye ubumenyi, ubunararibonye, amahirwe y’ubukungu n’ibindi byabifasha kugera ku iterambere rirambye, ari na yo mpamvu ubufatanye ari ingenzi mu kwagura ishoramari, ubucuruzi, guhererekanya ikoranabuhanga, gusangira ibisubizo n’ubunararibonye, n’ubundi buryo bwo kungurana ibitekerezo.

U Rwanda rusanga ari ingenzi gukorana bya hafi n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere mu kurushaho kwiyubaka, ariko runasigasira umubano rufitanye n’ibihugu byateye imbere.

Ni muri urwo rwego rukomeje ubufatanye n’ibihugu bitandukanye by’Afurika n’ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere muri rusange, mu gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bikomeye bigihura na byo.

Umugabane w’Afurika ugizwe n’ibihugu byiganjemo ibikiri mu nzira y’Amajyambere, aharangwa ibibazo binyuranye bishingiye ku bukungu, ibishingiye ku mutekano muke, imibereho y’abaturage ikiri hasi n’ibindi.

Leta y’u Rwanda yiyemeje gukoresha ubushobozi ifite igira uruhare mu guhangana n’ibibazo bitandukanye. Mu bijyanye no gushaka ibisubizo by’ubukungu, ruri mu bihugu byashyize ingufu zidasanzwe mu gushyiraho no gutangiza Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA), gusinyana amasezerano y’ubutwererane mu nzego z’ubukungu zitandukanye n’ibindi.

Mu rwego rwo kugarura amahoro mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere u Rwanda rwatangiye gukorana n’ibihugu nka Santarafurika na Mozambique mu guhangana n’imbogamizi bifite mu by’umutekano.

U Rwanda kandi rwanasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, ubuzima, ubukungu n’ishoramari na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’ibindi bihugu bitandukanye by’Afurika.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu taliki ya 18 Kanama 2021, yashimangiye ko mu rwego rw’ubufatanye bw’Afurika n’ubw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gufatanya na Guverinoma ya Mozambique n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano no kwiteza imbere.

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho amakuru atandukanye, harimo n’iyoherezwa ry’Ingabo z’u Rwanda muri Repubulika ya Santarafurika (Centrafrique) ariko by’umwihariko no muri Mozambique. Iyoherezwa ry’izo ngabo rishimangira amasezerano y’ubutwererane yashyizweho umukono mu bihe bitandukanye.

Abagize Guverinoma bamenyeshejwe ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zateye intambwe ishimishije mu kwirukana inyeshyamba mu bice bitandukanye, ibyo bikaba byaratumye umutekano muri ako karere wiyongera.

Umuryango w’Abibumbye uteganya ko ubu bufatanye buzafasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajjyambere kugera ku ntego z’iterambere rirambye, icyerekezo 2030, 2050 ndetse n’icyerekezo 2063.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Manuel de Oliveira Guterres, yagize ati: “Uburyo bushya bwo gusangira ubumenyi, guhererekanya ikoranabuhanga, gutabarana no kuzahura imibereho y’abaturage bikozwe n’ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi bikomeje guhindura ubuzima bwa benshi.”

Ubufatanye bw’Amajyaruguru n’Amajyepfo buracyakenewe, ariko bukabyazwa umusaruro

Icyuho kiri hagati y’ “Amajyaruguru” ( ibihugu byateye imbere)n’ “Amajyepfo” (ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere) cyifashishwa mu kugaragaza itandukaniro ibyo bihugu bifite mu bijyanye na Politiki n’ubukungu.

Nubwo ibihugu byinshi byateye imbere biherereye mu majyaruguru y’Isi, ni ngombwa kumenya ko iryo tandukaniro ridashingiye ku buryo Isi igabanyijwemo, ahubwo igihugu gishyirwa mu cyiciro hagendewe ku rwego kigezeho mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ubufatanye bw’Amajyaruguru n’Amajyepfo bumaze imyaka nyinshi, aho ibihugu bikize bigenera inkunga ibikennye. Ubwo bufatanye bwagize kandi buracyafite akamaro mu buryo bumwe ariko byagaragaye ko bwangiza imyumvire y’ibihugu bimwe na bimwe bikennye bihora bitegereje inkunga z’amahanga aho guharanira kwigeza ku iterambere.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru New African, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko Afurika nk’umugabane wakiriye inkunga z’amahanga igihe kinini ikwiye kwiga kubaho no mu gihe izo nkunga zaba zitagihari.

Yavuze ko uyu mugabane udakwiye gukomeza kuba nk’icyana cy’inyoni gihora gitegereje kugaburirwa na nyina, nubwo inkunga n’ibitekerezo biva mu mahanga ubwabyo atari bibi kuko byafasha uyu mugabane gutera imbere igihe wazibyaza umusaruro uko bikwiye.

Yagize ati: “Nta kibazo mfite ku bitekerezo n’imishinga y’iterambere bituruka hanze y’Afurika, ariko kuki tutakorana ku buryo Abanyafurika bafata inshingano mu kugaragaza ibyo bakeneye ndetse n’ibitekerezo byabo? Rimwe na rimwe bishobora no kugira uruhare mu guteza imbere iyo mishinga. Niba imishinga y’iterambere igenewe Afurika, ni ingenzi ko Abanyafurika bagira uruhare muri ibyo bikorwa aho kugira ngo abandi babe ari bo batanga ibitekerezo byabo kuri Afurika.”

Umukuru w’Igihugu ntabura kugaragaza ko izo nkunga zikwiye kuba ziba umusingi wo gushaka ibisubizo birambye bijyanye no kwigira gushingiye ku ndangagaciro n’amateka ya buri gihugu kizihabwa, aho gukomeza kuba ikinya gituma hadatekerezwa ku kwigira nyako.

Inkuru ya Imvaho Nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger